Perezida Rodrigo Duterte yiyise Hitler wa Philippine

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 Nzeri 2016 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Philippine,Rodrigo Duterte yigereranyije na Adolf Hitler kuri uyu wa Gatanu, avuga ko yakwishimira kwica miliyoni eshatu z’abanywi b’ibiyobyabwenge n’abanyabyaha nk’imwe mu nzira imwe rukumbi yo kurangiza ikibazo.

Duterte, wasabye abasenateri kumufasha mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, yavuze ko amaperereza y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu idakwiye kumubuza gukurikirana abanywa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Hitler yishe miliyoni eshatu z’Abayahudi.Ubu dufite miliyoni eshatu z’abanywi b’ibiyobyabwenge.Nakwishimira kubica bose.”

Aya ni amagambo ya Duterte, ubwo yari mu mujyi wa Davao nyuma y’uruzinduko rw’akazi muri Vietnam.

Yavuze ko abantu bamunenze bamugereranya na mubyara wa Hitler, Umuyobozi w’Abanazi, yongeraho ko yifuza ko Philippine ikwiye kugira umeze nka we [Hitler].

Uyu mukuru w’igihugu cya Philippine yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi kumufata uko bashaka ariko ko atagira uburyarya nka “bo” abihuza n’uko ibi bihugu bitera umugongo impunzi zo muri Syria.

Ati “Mwafunze imiryango yanyu.Impunzi zo mu Burasirazuba bwo hagati murazireka zikaborera aho, none mubabajwe n’urupfu rw’abantu igihumbi, bibiri cyangwa bitatu?”

Duterte yagiye ku butegetsi tariki ya 30 Kamena nyuma yo gutsinda amatora muri Gicurasi.Yari yiyemeje ko ruswa n’ibiyobyabwenge azabigira amateka mu gihugu cye, nk’uko VOA yabitangaje.

Raporo zivuga ko kuva yajya ku butegetsi abantu basaga ibihumbi bitatu bamaze kwicwa na polisi bashinjwa kunywa ibibobyabwenge no kubicuruza.

Umurambo bivugwa ko ari uw'umuntu wishwe mu mukwabu wo guhiga ibiyobyabwenge muri kamwe mu duce twa Philippine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .