The Rock arifuza kuyobora Amerika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Mata 2021 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime wamamaye no mu mikino njyarugamba Dwayne Douglas Johnson wamamaye nka The Rock yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Amerika mu gihe abaturage b’icyo gihugu bazamugaragariza ko bazamushyigikira.

Uyu mugabo w’imyaka 48 uri mu byamamare bifite agatubutse muri Amerika mu kiganiro yagiranye na NBC niho yavugiye ko yiteguye kuyobora Amerika nta kabuza.

Ati “Mfite iyo ntego yo kunga ubumwe bw’igihugu cyacu ndetse niyumvamo ko mu gihe azaba aricyo abantu bashaka nzabikora.”

Ntabwo uyu mugabo yavuze ishyaka azaba arimo cyangwa se igihe aziyamamariza kuyobora Amerika.

The Rock yatangaje ibi nyuma y’amatora yabereye kuri murandasi akagaragaza ko 46 % by’abanyamerika bazahitamo kumutora mu gihe yaba yiyamamarije kuyobora Amerika.

The Rock yiyamamarije kuyobora Amerika agatsinda amatora yaba ateye ikirenge mu cya Ronald Reagan wabaye Perezida wa 40 w’iki gihugu, kandi mbere yaho yari umukinnyi ukomeye wa filime i Hollywood.

The Rock arifuza kuyobora Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .