00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump mu nkundura yo kwisubiza ubutegetsi mu gihe umugore we atakiboneka mu ruhame

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kurwana inkundura ngo arebe ko yazongera kwisanga muri ‘White House’ nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2024 mu gihe umugore we Melania Trump akomeje kubaho mu buzima bwe bw’ibanga.

Melania ashyirwa ku isonga mu babaye abagore b’abakuru b’ibihugu badakunze gushyira ubuzima bwabo hanze muri iki gihe ikoranabuhanga riteye imbere.

Kuva muri Mutarama 2021 ubwo Donald Trump n’umuryango we bavaga mu nzu igenewe guturwamo na Perezida wa Amerika, ‘White House’ kugira ngo hinjiremo umuryango wa Joe Biden wari umusimbuye ku butegetsi, Melania Trump yabayeho ubuzima bwihishe kugeza ubwo mu mezi umunani ashize yagaragaye rimwe mu itangazamakuru.

Yafotowe muri Nyakanga uyu mwaka ari gusohoka mu muturirwa uzwi nka ‘Trump Tower’, aherekejwe n’umuhungu we muri New York.

Ibindi byerekeye ubuzima bwe abantu babibonera rimwe na rimwe ku rubuga rwa Instagram aho inshuti ze zishobora gushyiraho amafoto zahuye na we, ariko ubwe kugeza ubu nta hantu arigaragaza ku bushake imbere ya Camera nk’uko CNN ibivuga.

Mu kwezi gushize ni bwo Melania Trump yavuye mu karuhuko k’impeshyi yari arimo muri New Jersey asubira muri Florida ahitwa Palm Beach aho inshuti ze zivuga ko agiye gutura mu buryo bwa burundu mu gihe umuhungu afitanye na Trump, Barron Trump ufite imyaka 15 agiye kujya gukomeza gukurikirana amasomo mu mashuri yisumbuye.

Melania Trump yimutse ava mu mujyi wa Manhattan aho yari asanzwe atuye mbere yo kujya kuba muri ‘White House’ ubwo umugabo we yatsindiraga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera za 2016.

Umwe mu babaye hafi Donald Trump ubwo yari ku butegetsi, yigeze kubwira CNN ko Melania Trump adafite indoto zo kongera kwisanga basubiye gutura muri ‘White House’.

Avuga ko kuba umugabo we akomeje gukora iyo bwabaga ngo azongere kuyobora Amerika, abibona nk’akazi ka Trump atari ake nka Melanie.

Bamwe mu bo mu ishyaka ry’aba ‘Democrates’ babona ko kuba kuva Trump yava ku butegetsi akunze kugaragara wenyine atari kumwe n’umufasha we, bishobora kugabanya amahirwe ye yo kuzatsinda amatora muri 2024 ugereranyije n’ukuntu abandi bafasha nka Michelle Obama na Laura Bush babaga hafi cyane y’abagabo babo.

Donald Trump akomeje inzira yo gusubira ku butegetsi mu 2024 mu gihe umugore we Melania atakigaragara mu ruhame

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .