Twitter igiye gufungura ishami muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Mata 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bwatangaje ko bwatangiye gahunda yo gutanga akazi ku bakozi bakomoka muri Ghana ndetse ku buryo mu minsi iri imbere izahafungura icyicaro kizaba ari nacyo cya mbere muri Afurika.

Mu itangazo Twitter yashyize hanze ku wa 12 Mata 2021, yavuze ko ibi biri muri gahunda y’uru rubuga yo kugira ibiganiro abantu bo hirya no hino ku Isi bibonamo.

Riti “Uyu munsi bigendanye n’umurongo twihaye mu iterambere, tunejejwe no kubamenyesha ko ubu turi kubaka itsinda ry’abakozi muri Ghana. Kugira ngo mu by’ukuri dutange umusanzu mu biganiro bigera kuri bose tugomba kurushaho kwegera abantu bagira uruhare mu biganiro biba buri munsi hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Twitter iri gushaka abakozi muri Ghana bazakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, imenyekanishabikorwa n’itumanaho ndetse ko mu minsi mike izafungura icyicaro muri iki gihugu.

Riti “Twiteguye kwakira abazaba bagize itsinda ry’abakozi bashya kugira ngo turusheho kugira impinduka tuzana z’ako kanya ari nako tubyaza umusaruro amahirwe yo gufungura icyicaro muri Ghana mu gihe kiri imbere.”

Abayobozi ba Twitter bavuze ko bahisemo Ghana kuko bayibona nk’igihugu cyubahiriza amahame ya demokarasi, kigashyigikira ukwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo n’ibijyanye na Internet.

Twitter yashinzwe mu 2006 na Jack Dorsey, Evan Williams, Biz Stone na Noah Glass. Kugeza mu 2019 yakoreshaga abakozi 4600 mu gihe abayikoresha hirya no hino ku Isi babarirwa muri miliyoni 300.

Twitter isanzwe ikorera i San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko iteganya gufungura icyicaro muri Ghana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .