U Bubiligi bwabonye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Ukwakira 2019 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, yasimbuwe kuri uyu mwanya na Sophie Wilmès wo mu Ishyaka riharanira Impinduka rya MR (Mouvement Réformateur), wari usanzwe ari Minisitiri w’Igenamigambi.

Wilmès yabaye umugore wa mbere wahawe izi nshingano muri iki gihugu aho asimbuye Charles Michel uherutse kugirwa Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, inshingano azatangira tariki 1 Ukuboza 2019.

Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Charles Michel ni we watangaje ko Sophie Wilmès w’imyaka 44 y’amavuko yagizwe umusimbura we mu buryo bw’agateganyo.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru Umwami w’u Bubiligi Philippe atangaza bwa nyuma ko Sophia ariwe Minisitiri w’Intebe w’agateganyo w’u Bubiligi.

RFI yatangaje ko uyu mugore yinjiye muri politiki mu ntangiriro za 2000 aho yari mu Nama Njyanama y’Akarere.

Kuva mu 2014 kugeza 2015 yari Umujyanama mu Ntara ya Flemish Brabant. Yagizwe Minisitiri w’Igenamigambi mu Ukuboza 2018.

Wilmès agiye guhabwa intebe ya Minisitiri w’Intebe mu gihe gito kugeza ubwo hazatangazwa Guverinoma nshya cyangwa hakozwe andi matora.

Kuva mu Ukuboza kwa 2018, u Bubiligi ntibufite Guverinoma yuzuye nyuma y’ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, wakomeje gufata izo nshingano by’agateganyo.

Uyu mukuru wa Guverinoma yeguye nyuma y’uko amashyaka akomeye yari mu ihuriro rimushyigikiye yaryivanyemo, amuziza mu gushyigikira amasezerano arengera abimukira icyo gihugu giheruka gusinya.

Kubera ayo masezerano yemejwe, Ishyaka rikomeye ry’Abafulama N-VA ryivanye muri guverinoma, ryamagana umwanzuro Minisitiri w’Intebe yafashe.

Byatumye ashyiraho guverinoma igizwe na ba nyamuke, mu gihe hari hategerejwe amatora yo muri Gicurasi 2019.

U Bubiligi bukunze guhura n’ibibazo bitandukanye bya politki kuko mu 2010-2011 bwamaze iminsi 541 nta guverinoma bufite.

Sophie Wilmès yabaye umugore wa mbere wahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .