U Budage nabwo bugiye gusubira muri Guma mu rugo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron atangaje ko iki gihugu kigiye gusubira mu bihe bidasanzwe bya Guma mu rugo, kuri ubu u Budage bwafashe umwanzuro usa n’uyu ariko bwo buvuga ko hazashyirwaho Guma mu rugo y’igice kimwe.

Chancelière w’u Budage, Angela Merkel yavuze ko ibikorwa bimwe na bimwe muri iki gihugu guhera ku wa 2 Ugushyingo bizongera gufunga kugira ngo kibashe guhashya icyorezo cya Covid-19 cyatangiye kongera gukaza umurego.

Mu bikorwa bizafunga harimo utubari na restaurants bizajya byemererwa gusa gutanga amafunguro ku bayacyura, ibikorwa bihuza abantu benshi, inzu z’imyidagaduro, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’ubwogero rusange(Piscine).

Angela Merkel yasabye kandi abafite akazi kabemerera gukorera mu rugo kuba ariho bakorera ndetse abantu bakirinda n’ingendo zitari ngombwa.

Mu kiganiro Merkel yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko hakenewe kugira igikorwa mu maguru mashya kuko igihugu kiri mu bihe bikomeye.

Ati “Turi mu bihe bikomeye, tugomba kugira icyo dukora ubu kugira ngo twirinde ibihe by’amajye ku gihugu mu bijyanye n’ubuzima.”

Mu gihe cy’iminsi 10 umubare w’abarwayi bari muri serivisi zishinzwe kwita ku ndembe wamaze kwikuba kabiri ndetse kuri ubu hakaba hari ikibazo cy’uko inzego z’ubuzima zitari kubasha gukurikirana abahuye n’abanduye kubera ubwinshi bwabo.

Kugeza ubu inzego z’ubuzima zivuga ko 75% by’abarwayi hataramenyekana abo bahuye nabo.

Umubare w’abanduye Covid-19 mu Budage urenga ibihumbi 480, mu gihe abo imaze guhitana barenga ibihumbi 10.

Angela Merkel yavuze ko igihugu kiri mu bihe bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .