U Buhinde: Abatuye mu tujagari bari gusabwa kwimuka mbere y’uruzinduko rwa Trump

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Gashyantare 2020 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu tujagari mu mujyi wa Ahmedabad mu Buhinde, batangaje ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabahaye integuza zo kwimuka mbere y’uko Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Narendra Modi yakira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump tariki 24 Gashyantare.

Abahawe integuza ni abatuye mu kajagari kari hafi ya stade Motera biteganyijwe ko Modi na Trump bazitabiramo ibirori byiswe ‘Kem Chho Trump, cyangwa se ‘amakuru Trump’.

Ni ibirori byateguwe mu rwego rwo kwitura Trump uburyo yakiriye neza Modi muri Nzeri umwaka ushize mu birori bise ‘Howdy Modi’.

Tejabhai Meda w’imyaka 36, umuhinzi ukorera amadolari ane ku munsi yabwiye Aljazeera dukesha iyi nkuru ati “Maze imyaka 22 mba hano, ubu sinzi icyo nakora.Ku rundi ruhande, Guverinoma iri kuvuga ko igiye gufasha abakene kubaka inzu zabo ariko ndebera bari kutwirukana.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo tubasaba inzu, icyo tubasaba ni ubutaka bwo guturaho.”

Ubuyobozi bwo muri Leta ya Gujarat nabwo bwavuzweho kubaka urukuta rwa metero 400 z’ubugari n’uburebure bwa metero ebyiri, ngo Perezida Trump atazabasha kubona ahantu hari akajagari nkuko uwahawe kurwubaka yavuze.

Icyakora, umwe mu bayobozi mu Buhinde yavuze ko urwo rukuta rwubatswe ku mpamvu z’umutekano.

Ubuyobozi bwo muri Ahmedabad bwavuze ko butari kwirukana abaturage batuye mu kajagari, ahubwo ngo bari kwirukana abigabije ubutaka bwa Leta.

Abantu basaga 100 000 bamaze kwiyandikisha kuzajya kwakira Perezida Trump guhera ku kibuga cy’indege kugeza mu mujyi rwagati. Mu cyumweru gishize, Trump yavuze ko Modi yamwijeje ko miliyoni z’abaturage zizaza kumwakira nasura u Buhinde.

Abayobozi muri Ahmedabad bavuze ko uruzinduko rwa Trump ruzatwara amadolari ari hagati ya miliyoni 11 na 12.

Hafi y'ahari akajagari hubatswe urukuta ngo Trump atazabasha kuhabona
Abatuye muri aka kajagari mu Buhinde ngo bari gusabwa kwimuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza