U Bwongereza na Bharti Global byaguze ikigo OneWeb giheruka gufasha u Rwanda kohereza icyogajuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko Guverinoma y’u Bwongereza na Bharti Global Limited yo mu Buhinde bigura ikigo OneWeb, kimaze igihe mu mushinga wo kohereza ibyogajuru mu kirere, ngo bisakaze internet ku Isi.

Guverinoma y’u Bwongereza yatanze miliyoni $500 igura imigabane 45%, ikigo Bharti Global kibarizwamo Airtel nacyo cyishyura miliyoni nk’izo kuri 45% by’imigabane, nyuma y’uko OneWeb iguye mu bibazo by’amikoro.

Byabaye bibi cyane ubwo icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kwibasira Isi bigatuma abashoramari babura, ndetse na SoftBank bari mu bigaro byo gukusanya miliyari $2 biza guhagarara. Byatumye muri Werurwe gitangaza ko kiri mu bibazo bikomeye by’amikoro, abakozi benshi barirukanwa.

Muri Gashyantare umwaka ushize, OneWeb yohereje ibyogajuru bitandatu mu kirere birimo kimwe cyiswe ‘Icyerekezo’, izina cyahawe n’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero ku Nkombo.

Cyitezweho kugeza interineti mu bice birimo iri shuri, rikazanabona internet muri uyu mushinga ku buntu, mu gihe cy’imyaka 10.

Guverinoma y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo kugura icyo kigo cy’ibyogajuru gifite icyicaro gikuru i London no muri Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe itakunze kugira uruhare rutaziguye mu bigo by’ubucuruzi.

Mu gihe u Bwongereza na Bharti Global Ltd byamaze gufata 90% muri OneWeb, byitezwe ko 10% risigaye ku bantu bari basanzwe barashyize amafaranga mu mishinga yayo, ndetse birashoboka ko hakwinjiramo n’abandi bibaye ngombwa.

OneWeb imaze igihe ikora mu bijyanye n’ibyogajuru ariko byoherezwa hafi cyane y’Isi nibura mu bilometero 1200 uvuye ku Isi, bigamije gutanga internet by’umwihariko mu bice by’icyaro.

Mu mwaka ushize cyari kirimo gukora ku mushinga wo kohereza mu isanzure ibyogajuru 650 mu myaka ibiri, bizakwirakwiza internet icika gake cyane ugereranyije n’isanzwe. Ibi byogajuru byakozwe ku bufatanye n’ikigo Airbus Defence and Space. Umushinga wahagaze kimaze kugira ibyogajuru bito 74 mu kirere.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Bwonmgereza bavuga ko uyu mushinga u Bwongereza bwawufasheho icyemezo bijyanye n’uburyo uri mu minsi ya nyuma yo gusohoka mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, wo ukomeje gutunganya umushinga w’ibyogajuru wa Galileo.

Bibarwa ko gukora ibyogajuru bisigaye mu mushinga icyo kigo cyihaye no kubyohereza mu isanzure, bishobora kuzatwara nibura miliyari $2. Bijyanye n’aba bashoramari bashya, nta bandi b’inyongera bazaba bakenewe.

OneWeb yagiye mu maboko y'abashoramari bashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .