Ku Cyumweru nibwo Dr Kevin O’Connor usanzwe ukurikiranira hafi ubuzima bwa Joe Biden yatangaje ko ubu afite imvune ku kirenge yatewe no kunyerera ubwo yari ari gukina n’imbwa ye.
Dr Kevin O’Connor yavuze ko imvune y’uyu mugabo idakanganye, ko ariko bizamusaba kugendera mu nkweto zihabwa abavunitse zizwi nka ‘walking boots’, nibura mu gihe cy’ibyumweru.
Ubwo kuri Twitter hashyirwaga amashusho agaragaza Joe Biden acumbagira, mu bamwifurije kurwara ubukira harimo uwo bari bahanganye mu matora Perezida Donald Trump.
Get well soon! https://t.co/B0seiO84ld
— Donald J. Trump (@realDonaldTrump) November 30, 2020
Joe Biden usanzwe ubarizwa mu ishyaka ry’Aba-démocrates aherutse gutorerwa kuyobora Amerika, bimugira umuntu wa mbere utorewe uyu mwanya akuze kuko afite imyaka 78.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!