Umuherwe Jeff Bezos yatanze miliyari 10$ mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gashyantare 2020 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Amazon, Jeff Bezos, kuri uyu wa Mbere yemeye gutanga miliyari 10 z’amadolari, ku mutungo we mu gushyiraho ikigega cyo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru amagana y’abakozi be basinye ku busabe bw’uko Amazon yatera intambwe igaragara mu kugabanya imyuka mibi ihumanya ikirere.

Iki kigega kiswe Bezos Earth Fund, kizatangira gutera inkunga abahanga mu bya siyansi n’impirimbanyi muri iyi mpeshyi.

Bezos ati “Imihindagurikire y’ikirere ni ikibazo gikomeye cyane ku mubumbe wacu. Ndashaka gukorana n’abandi mu kongera uburyo buhari no kuvumbura ubundi bushya bwose bugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuri uyu mugabane no kuzisangizanya”.

Bezos ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 130 z’amadolari, yavuze ko iki kigega kizatera inkunga abahanga, impirimbanyi n’imiryango itari iya leta cyangwa indi gahunda yose igamije gutanga igisubizo nyacyo cyo gufasha mu kurengera isi.

Uku kwiyemeza kwa Bezos gukurikiye ukw’ikigo ayobora, Amazon, umwaka ushize cyiyemeje ko mu 2040 kizaba cyatandukanye burundu no kohereza ibyuka bihumanya ikirere.

Bezos yatanze miliyari 10$ mu kurwanya imihindagurikire y'ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza