Umuntu wa kabiri yatanze amakuru mu iperereza rishobora kweguza Perezida Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2019 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Umuntu wa kabiri yatanze amakuru mu bikorwa bishobora kweguza Perezida Donald Trump, nubwo hatatangajwe amakuru menshi ajyanye n’uwo muntu na we ukora mu nzego z’iperereza.

Perezida Trump arimo gukorwaho iperereza n’Aba-Démocrates mu Nteko Ishinga Amategeko – Umutwe w’Abadepite, nyuma y’amakuru yagiye hanze ko yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, akamusaba gushyira hanze Joe Biden binyuze mu iperereza ku bikorwa by’umuhungu we muri Ukraine.

Ni igikorwa kitashimishije Ishyaka ry’Aba-Démocrates kuko Joe Biden ari we uhabwa amahirwe yo kuzahangana na Trump mu matora ya Perezida azaba mu mwaka utaha, ku buryo bagifashe nk’icyaha gikomeye cyo gushaka ubufasha bw’amahanga mu kwandagaza uwo bahatanye mu matora, ibyaha bishobora kumweguza.

Byaje gutangazwa ko uwatanze ayo makuru y’ibanze ari umukozi w’Urwego rushinzwe Ubutasi, CIA.

Uwa kabiri watanze amakuru na we ngo akora muri uru rwego rw’iperereza, nk’uko byemejwe n’Umwunganizi mu Mategeko w’uwa mbere watanze amakuru, Mark Zaid, mu kiganiro na ABC News.

Ntacyo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House biratangaza kuri aya makuru mashya ndetse ntihashyizwe ahagaragara ibikubiye mu byo yavuze. Gusa Zaid yavuze ko bafite amakuru yuzuye ajyanye n’ikiganiro Trump yagiranye na Zelensky ku wa 25 Nyakanga 2019.

Abadepite bayobowe n’Aba-Démocrates nibatora ko Trump yeguzwa, bizahita bitangira gukorwaho na Sena, yo irangajwe imbere n’Aba-Républicains Trump abarizwamo, ibintu bigoye kubera ko bizasaba ko umwanzuro wo kumwemeza utorwa na bibiri bya gatatu by’abagize Sena.

Perezida Trump arimo gukorwaho iperereza rishobora kumweguza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza