Umuryango wa Jamal Khashoggi wahaye imbabazi abamwishe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Abahungu b’umunyamakuru Jamal Khashoggi, wiciwe i Istanbul mu myaka ibiri ishize, kuri uyu wa Gatanu batangaje ko bababariye abahamijwe icyaha cyo kwica umubyeyi wabo.

Khashoggi yaburiwe irengero tariki ya 2 Ukwakira nyuma yo kwinjira mu nyubako ikoreramo uhagarariye Arabie Saoudite muri Turikiya agiye gusaba ibyangombwa bimwemerera gushyingiranwa n’umunya-Turikiya Hatice Cengiz, ariko agenda ubutagaruka.

Umukunzi we yatangiye gutabaza ariko ngo abakozi b’aho bamubwira ko yasohokeye mu rugi rw’inyuma. Mu gukomeza gushakisha nibwo hatangiye kuboneka amakuru ko yishwe.

Umuhungu wa Khashoggi witwa Salah yanditse kuri Twitter ati “Muri iri joro ry’umugisha ry’ukwezi gutagatifu kwa Ramadan, turibuka ko Imana ivuga ngo niba umuntu ababariye ndetse akaniyunga, igihembo cye kiri ku Mana”.

Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo, twe abana b’uwahowe Imana, Jamal Khashoggi, dutangaje ko tubabariye uwishe papa wacu, dushaka igihembo gituruka ku Mana ishobora byose”.

Abasesenguzi bagaragaza ko imbabazi z’umuryango wa Khashoggi, zibabarira abantu batanu bahamwe n’icyaha cyo kwica uyu mugabo, barimo abafasha babiri b’umuragwa w’ubwami bwa Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman.

Umusesenguzi Ali Shihabi, yavuze ko ‘icy’ingenzi izi mbabazi zisobanuye ari uko abishe Khashoggi batazahabwa igihano cy’urupfu kubera imbabazi z’umuryango bahawe nk’uko itegeko rya Sharia ribiteganya’. Icyakora ibindi amategeko ateganya bizakurikizwa.

Umunyamakuru Jamal Khashoggi yishwe mu myaka ibiri ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .