Urujijo ku ntwaro Amerika yemeye kugurisha kuri UAE

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Mata 2021 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igenzura ryari rimaze iminsi, Leta ya Joe Biden yemeje ko izagurishwa intwaro zifite agaciro ka miliyari 23$ kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), bizamura urujijo ku ruhare izo ntwaro zishobora kugira mu ntambara iri kubera muri Yemen ndetse n’ubushobozi bw’icyo gihugu bwo guhangana na Israel.

Izi ntwaro zagurishijwe kuri UAE na Perezida Donald Trump, amasezerano yemeza icuruzwa ryazo asinywaho kuwa 20 Mutarama 2020, isaha imwe mbere y’uko Joe Biden arahira kuyobora Amerika.

Akimara kurahira, Biden yavuze ko Amerika izasuzuma niba UAE ishobora gucuruzwaho izo ntwaro, bitewe n’uruhare icyo gihugu cyagize mu ntambara za Libya na Yemen zimaze imyaka zica ibintu.

Indi mpamvu ni uko izo ntwaro zari bwongerere ubushobozi igihugu cya UAE, ku buryo cyagira ubushobozi bwo guhangana na Israel mu by’intambara, dore ko ibihugu byombi byigeze kumara igihe kinini birebana ay’ingwe.

Perezida Trump yavuze ko kugurisha intwaro kuri UAE byari imwe mu ngingo zigize amasezerano y’amahoro yiswe ‘Abraham Accords’ yasinywe hagati y’ibihugu by’Abarabu birimo UAE, Maroc, Sudan, Bahrain, na Israel, agamije kunga ibyo bihugu bimaze imyaka irenga 50 bidacana uwaka.

Israel yavuze ko idafite ikibazo ku kuba Amerika yacuruza intwaro kuri UAE, n’ubwo hari abavuga ko ibi bishobora kuzahindura politiki ya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, yo kugira Israel igihugu cya mbere gifite intwaro nyinshi.

Mu ntwaro Amerika izagurisha kuri UAE, harimo indege kabuhariwe zifite ikoranabuhanga ridasanzwe za F-35 zigera kuri 50. Byitezwe ko izi ntwaro zizatangira kugera muri UAE mu mwaka wa 2025 na nyuma yaho.

Indege za F-35 ziri mu ntwaro zizagurishwa kuri UAE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .