USA: Amafoto 50 y’ubukana bw’imyigaragambyo yasembuwe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Imyigaragambyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gufata indi ntera, ibihumbi by’abaturage bagiye mu mihanda yo mu mijyi itandukanye bitwaje ibyapa bigaragaza uburakari batewe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo George Floyd, Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika wari ufite imyaka 46 y’amavuko, yiciwe aho yari afungiye kuri Polisi mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota. Yishwe nyuma yo kunigishwa ivi n’umupolisi wari kumwe na bagenzi be.

Umupolisi Derek Chauvin w’imyaka 44 y’amavuko, w’umuzungu, ni we warezwe urupfu rwe ndetse ahita yirukanwa muri uru rwego rushinzwe umutekano.

Mu mijyi myinshi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bakomeje kwigaragambya mu gihe inzego zishinzwe umutekano zigerageza guhosha imyigaragambyo, zikoresheje imyuka iryana mu maso.

Polisi y’i Los Angeles yakoresheje amasasu ya pulasitiki mu kugerageza gutatanya imbaga yabateraga amacupa ndetse igatwika imodoka za polisi mu gihe hari n’abatawe muri yombi.

Kubera iyi myigaragambyo ikomeye, hashyizweho igihe ntarengwa cyo kuba abantu bidegembya hanze mu mijyi yo muri Amerika mu rwego rwo kugerageza guhosha ubushyamirane burimo urugomo hagati y’abigaragambya na polisi kubera urupfu rwa George Floyd.

Perezida Donald Trump yavuze ko urwo rugomo ruri guterwa n’"abasahuzi n’abanyakavuyo".

Umukwabo wo kutajya hanze nijoro wamaze gushyirwaho mu mijyi nka Minneapolis, Atlanta, Los Angeles, Philadelphia, Portland na Louisville.

IGIHE yifashishije ibitangazamakuru bitandukanye yakusanyije amafoto 50 agaragaza ubukana bw’imyigarambyo yafashe indi ntera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa Gatanu, abantu basuka amazi ku modoka zafashwe n'inkongi y'umuriro muri Minnesota. Imyigaragambyo yafashe indi ntera kugera n'aho amaduka asahuwe andi aratwikwa
Abantu babarirwa mu bihumbi bari buzuye imihanda yo muri Colorado ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi
Ku wa Gatandatu, abapolisi bafashe umwe mu bigaragambya muri California. Polisi nayo ikoresha imbaraga z'umurengera mu guhosha imyigaragambyo
Abashinzwe kuzimya umuriro bagerageza kuzimya imodoka ya polisi yatwitswe n'abigaragambya
Ku wa Gatanu, abazimya umuriro nyuma yo guhagarika inkongi yari yafashe inzu yo muri Minnesota
Abigaragambya bafasha umugore wari umaze gukomereka bamuha ubutabazi bw'ibanze
Ku wa Gatandatu, abigaragambya bahanganye na polisi muri Lafayette Square Park muri Washington DC barebana amaso ku yandi
Joe Carter afashe ikiganza Brayleigh Keliin ubwo berekezaga muri Duluth. Ni ikimenyetso cyerekana ko umuzungu ni umwirabura bahuje imbaraga mu kwamagana ab'uruhu rwirabura
Ku wa Gatandatu muri Georgia, polisi yafashe bamwe mu bigaragambyaga kubera urupfu rwa George Floyd
Polisi ya Detroit ihanganye n'abigaragambya ku wa Kane w'iki cyumweru
Umugabo wari mu bigaragambya, yamaganye ibyakozwe na polisi, ahagarara ku modoka yayo yari irimo kugurumana
Uburakari bw'abigaragambya bwatumye bamwe bajya imbere ya polisi bafite ibendera ryahiye
Umugabo atwika idarapo rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myigaragambyo
Muri Louisville, umugabo ufite telefoni atambuka ahari imodoka zatwitswe n'abigaragambya
Umukobwa wari mu bigaragambya yasutswe amata mu maso kugira ngo abashe kureba kubera nyuma yo guterwa imyuka iryana mu maso
Umwe mu bagabo bigaragambyaga yasatiriye Polisi ya Minneapolis [aho George yiciwe] atwaye umutwe w'ingurube
Ku wa Gatanu, uwigaragambya muri New York, yigize nk'aho yapfuye mu buryo bujya gusa neza n'uko George yishwemo anigishijwe ivi
Abantu batari bake bahurira hamwe bakamagana abapolisi bishe umwirabura George Floyd
Abapolisi bafata umwe mu bagore bigaragambyaga. Mu guhosha imvururu ntibarobanura
Polisi yo muri Los Angeles, igerageza kwirwanaho nyuma yo gushotorwa n'abigaragambya ku wa Gatanu
Abashinzwe ubutabazi bafasha uwigaragambyaga wakomerekeye muri Denver, Colorado
Imyigaragambyo yafashe indi ntera kugeza n'aho hatwikwa inyubako zitandukanye
Bose bavuga ko ubuzima bw'abirabura bukwiye kubahwa ndetse George Floyd akwiye ubutabera
Hari aho ibishashi by'umuriro byatewe n'abigaragambya ku bapolisi
Ni byinshi byangizwa n'abigaragambya mu maguriro ndetse bimwe mu bicuruzwa birasahurwa
Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri gukora amanywa nijoro mu guhangana n'abigaragambya
Ifoto y'umugabo avugira ku ndangururamajwi hari umugore umupfukamyeho mu gushushanya uko George yishwe nyamara yabanje gutabaza avuga ko atari kubasha guhumeka neza
Ku wa Gatandatu, umugore yakomerekeye hafi na White House ubwo hari habaye imyigaragambyo muri Washington DC
Muri Los Angeles, abigaragambya abigaragambya batamenyekanye, bagaragaye bigana uburyo George Floyd yafashwemo
Umwe mu bigaragambya ahabwa ubutabazi nyuma yo guterwa imyuka iryana mu maso
Umwe mu bigaragambya atera ikintu cya pulasitiki ku modoka yarimo irashya
Ku wa Gatatu muri Minneapolis, umwe mu bigaragambya yitabwaho nyuma yo guhumeka imyuka iryana mu maso
Uwigaragambya amena ibirahuri by'inyubako
Ku wa Kane, muri Atlanta, abakora isuku batunganya ahakorera Televiziyo ya CNN nyuma y'uko hangijwe n'abari mu myigaragambyo
Abanyamerika benshi barahagurutse barigaragambya kuva ku wa Mbere w'iki cyumweru
Abigaragambya bamwe biyemeje gukambika hafi n'ibiro bya polisi
Abigarambya bahurira hamwe muri Minneapolis bamagana urupfu rwa George Floyd
Bamwe bafasha umukecuru utagira aho aba, wari umaze kugirwaho ingaruka n'imyuka iryana mu maso
Bamwe bitwaje ibyapa bivuga ko ari jenoside iri gukorerwa abirabura
Mu bigaragambya harimo n'abana bato
Muri Washington, ubwo Polisi yari irimo gukora igenzura ku wa Gatandatu, inzu n'imodoka byari bikomeje gutwikwa n'abigaragambya
Perezida Donald Trump avuga ko mubano wa USA n'u Bushinwa ku wa Gatanu, mu busitani bwa White House mu gihe abigaragambya bakajije umurego
Ku wa Gatandatu, Polisi yatangiriye abigaragambya muri Lafayette Square Park mu Murwa mukuru wa Washington DC
Stephen Jackson wabaye umukinnyi muri NBA agera aho abandi bigaragambirizaga muri Hennepin ku wa Gatanu
Umugore ahunga ahatewe imyuka iryana mu maso yatewe na Polisi mu gutatanya abigaragambya
Umugabo agerageza kurokora umugore wari mu bigaragambya agafatwa na Polisi muri Minnesota
Muri California, ku wa Kane, umwe mu bigaragambya yari afite ifoto ya Derek Chauvin wari umupolisi muri Minneapolis, wirukanywe nyuma yo kuniga George Floyd bikamuviramo gupfa
Ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi ubwo umwe mu bigaragambyaga muri Minnesota yafatwaga na polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .