USA: Uwakatiwe urwo gupfa agiye kwicwa atewe urushinge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Mbere biteganyijwe ko hicwa umugabo witwa Daniel Lewis Lee uherutse gukatirwa urwo gupfa.

Niwe muntu wa mbere ugiye guhabwa icyo gihano mu myaka 17 ishize, nkuko BBC yabitangaje. Uwo mugabo aricwa hakoreshejwe guterwa urushinge.

Daniel Lewis Lee yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwicanyi. Mu Cyumweru gishize hari umucamanza wari watambamiye uwo mwanzuro, ariko urukiko ruza kwemeza ko ushyirwa mu bikorwa.

Lewis Lee ni umuzungu w’ibitekerezo bishyira hejuru abezungu (white supremacist) wakoreye iyicarubozo maze akica umuryango w’abantu batatu, imibiri yabo akayijugunya mu kiyaga.

Bivugwa ko yagombaga kuba yarakatiwe urwo gupfa mu Ukuboza umwaka ushize, ariko biratinzwa.

Kwica Lewis ni kimwe mu bihano by’urupfu biteganyijwe guhabwa abantu bane muri uku kwezi kwa karindwi n’ugutaha kwa munani muri Amerika.

Mu 1972, urukiko rw’ikirenga rwavanyeho igihano cy’urupfu ku nkiko zose zo muri Amerika ariko 1976 cyongeye gusubizwaho muri leta zimwe.

Mu 1988 Guverinoma ya Amerika yatoye itegeko risubizaho igihano cy’urupfu ku nkiko zo ku rwego rw’igihugu.

Imibare ya Death Penalty Information Center ivuga ko kuva mu 1988 kugeza mu 2018, abantu 78 aribo bakatiwe urwo gupfa n’inkiko z’urwego rw’igihugu, ariko batatu nibo bishwe mu gihe abandi 68 bafunzwe barakatiwe iki gihano.

Daniel Lewis Lee aricwa kuri uyu wa Mbere nyuma yo guhamywa ibyaha by'ubwicanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .