Virusi y’amayobera yavumbuwe mu Bushinwa imaze guhitana abantu babiri

Yanditswe na Habimana James
Kuya 18 Mutarama 2020 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaje ko abantu batari bake bamaze kwandura virusi ikomeye ifata imyanya y’ubuhumekero, ku buryo bikekwa ko abayanduye baruta kure umubare watekerezwaga.

Uwafashwe n’iyi virusi aba yahumetse umwuka wanduye, ku buryo ushobora kwangiza ibice bye by’ubuhumekero nk’ibihaha.

Inzego z’ubuzima zavuze ko abantu 45 bo mu Bushinwa ari bo byemejwe muri laboratwari ko banduye iyi virusi, nubwo abahanga bavuga ko abanduye bashobora kuba bagera ku 1700. Magingo aya abantu babiri bamaze kwicwa n’iyi virusi yavumbuwe mu Ukuboza, mu mujyi wa Wuhan utuwe n’abarenga miliyoni 11.

France 24 yavuze ko kuri uyu wa Gatanu, abashakashatsi bo mu kigo MRC Centre for Global Infectious Disease cyo mu Bwongereza, bavuze ko abantu 1,723 muri uyu mujyi bayanduye kugeza tariki 12 Mutarama.

Iyi virusi kandi imaze gufata abantu babiri muri Thailand, n’undi umwe mu Buyapani.

Prof Neil Ferguson ukora muri iki kigo cyo mu Bwongereza, yagize ati “Kuba hari abantu batatu banduye iyi virusi bakaboneka no mu bindi bihugu, bisobanuye ko mu Mujyi wa Wuhan hariyo benshi bamaze kwandura.”

Yavuze ko iyi virusi ishobora kuba yava no ku muntu umwe ikajya ku wundi, aho gutekereza gusa ko yaba ikomoka ku nyamanswa. Gusa ntabwo biramenyekana niba iyi virusi ishobora kwandura ivuye ku muntu umwe igafata undi.

Inzego z’ubuyobozi muri Hong Kong zamaze gushyiraho ingamba zikomeye mu gukumira iyi virusi, zirimo gupima abantu bose bavuye mu duce two mu Bushinwa.

Kuva kuri uyu wa Gatanu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje zatangiye gupima abantu bose bavuye mu Mujyi wa Wuhan ku kibuga cy’indege cya San Francisco, Ikibuga cy’indege cya John F. Kennedy i New York na Los Angeles.

Iyi virusi yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu 2002, abantu ibihumbi umunani baza kuyandura mu bihugu 27 hirya no hino ku Isi, gusa yaje kurwanywa.

Iyi virusi icyo gihe yishe abantu 800, u Bushinwa bushinjwa kuba aribwo bwayikoze.

Virusi ifata imyanya y'ubuhumekero ikomeje gutera inkeke mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza