Iya 28 Mata 1994: Loni yamaze amasaha umunani ku nyito yahabwa ibyaberaga mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mata 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Umunsi nk’uyu mu 1994 ni bwo Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu ariko amahanga ari gushaka inyito yabyita.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, kamaze amasaha umunani mu mpaka ku ikoreshwa ry’inyito Jenoside, ku bwicanyi bwaberaga mu Rwanda.

Leta Zunze za Amerika n’u Bwongereza byakomeje gutsimbarara byanga gukoresha iyo nyito.

Ku rundi ruhande, Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, ubu ni mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, nubwo babanje kwirwanaho, nyuma baje kwicwa n’abajandarume n’abasirikare.

Icyo gihe kandi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Yusufu Munyakazi n’interahamwe ze bavanye i Bugarama bishe urwagashinyaguro Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi i Shangi, barekeye aho ari uko bibwiye ko bashize bose. Ariko ntibashira amakenga, bakoresha amayeri barahamagara ngo niba hakiri Abagore n’Abakobwa bagihumeka, bigaragaze babakize kuko muri gahunda yabo ntabwo kwica abagore byarimo.

Abari bagihumeka barandara bava mu nsi y’imirambo yabagwiriye, bibwira ko koko bashaka kubakiza. Bamaze kubagwiza babajyana inyuma y’inzu za Paruwasi barabasambanya barangije barabica.

Abakoze Jenoside i Shangi bayoboye ibitero ni Superefe Munyangabe Théodore (ufungiye muri Gereza ya Nyanza i Mpanga), Padiri Mategeko Aimé, Burugumestri Karorero Karoli, Umukuru w’Interahamwe za Bugarama, Yusufu Munyakazi, umukuru w’interahamwe za Nyamirundi Pima n’interahamwe nyinshi.

Ku wa 28 Mata 1994, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, kamaze amasaha umunani mu mpaka ku ikoreshwa ry’inyito Jenoside, ku bwicanyi bwaberaga mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza