Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1801: Mu matora yari ahanganishije Thomas Jefferson na Aaron Burr yarangiye byemejwe n’abadepite ko Burr aba Visi Perezida naho Jefferson aba Perezida.
1838: Abazulu biciye ku Mugezi wa Blaukraans abazungu bo mu bwoko bw’Aba-Voortrekkers bagera mu majana.
1933: Ikinyamakuru Newsweek cyashyize nimero yacyo ya mbere hanze.
1964: Perezida wa Gabon, Léon M’ba yahiritswe ku butegetsi na Jean-Hilaire Aubame.
1972: Imodoka zo mu bwoko bwa Volkswagen Beetle zacurujwe cyane kurusha izo mu bwoko bwa Ford Model-T.
1979: Intambara y’u Bushinwa na Vietnam yaratangiye.
2006: Inkangu ikomeye yishe abantu 1126 muri Philippines.
2008: Kosovo yatangaje Ubwigenge bwayo.
2011: Imyivumbagatanyo yo muri Libya yaratangiye ndetse no muri Bahrain ubwo abashinzwe umutekano bicaga abantu benshi ku rubuga rwa Pearl mu Mujyi wa Manama.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1917: Abdur Rahman Badawi, Umuhanga mu by’Imitekerereze mu Misiri (d. 2002).
1963: Michael Jordan, Umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika.
1963: Rene Syler, Umunyamakuru w’Umunyamerika.
1965: Michael Bay, Umuyobozi wa Sinema w’Umunyamerika.
1970: Dominic Purcell, English ni umukinnyi wa Sinema wo muri Australia.
1972: Taylor Hawkins, umunyamuzika wo mu Itsinda rya Rock rya Foo Fighters.
1981: Paris Hilton, umukinnyi wa film, umuririmbyi akaba n’umunyamideli w’Umunyamerika.

1982: Adriano, umukinnyi wa ruhago wo muri Bresil.
1983: Gérald Cid, umukinnyi wa ruhago wo mu Bufaransa.
1983: Kevin Rudolf, umunyamuziki n’umwanditsi w’Umunyamerka.
1996: Sasha Pieterse, umukinnyi wa Sinema w’umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1673: Molière, umwanditsi w’ikinamico w’Umufaransa ufatwa nka nyina w’Igifaransa.
1934: Umwami Albert I w’u Bubiligi.
2004: José López Portillo, Perezida wa Mexique.
TANGA IGITEKEREZO