15/11/0565: Havutse Justinien, wabaye Umwami w’Abami w’Abaroma
15/11/1315: u Busuwisi bwabonye ubwigenge bwabo bumaze kuganza ku rugamba ingabo za Autriche zari ziyobowe na Léopold d’Autriche
15/11/1492:Nibwo Christophe Colomb yamenyekanishije ko Abahinde bafatwaga nk’ibiremwamuntu bidashyitse, bafite nabo uburyo bwo gutumura itabi, n’ubwuryo bwabo bwihariye bwo kuritekera.
15/11/1738:Havutse Sir William Herschel, Umuhanga w’Umucukumbuzi mu bumenyi bw’ikirere, niwe wavumbuye Umubumbe wa Uranus.
15/11/1862: Havutse Gerhart Hauptmann, wahawe igihembo Nobel cyo guharanira amahoro, mu mwaka w’1912
15/11/1889: Nibwo Brésil yabaye Repubulika.
15/11/1908: Nyuma yo gutanga kw’Umwami w’Abami Kouang-siu n’umugabekazi Ts’eu-hi, P’ou-yi yagizwe Umwami w’Abami w’u Bushinwa afite imyaka itatu.
15/11/1920:Nibwo Société des Nations (itaraba ONU) yakoze inama yayo ya mbere yabereye i Genève mu Busuwisi.

15/11/1935: Ibirwa bya Philippines byahawe ubwigenge
15/11/1951: Calypso mu rugendo rwa mbere, hagamijwe kugera ku Nyanja itukura (Mer Rouge/ Red Sea).
15/11/1969: Ku myaka 77, Léonard T. Friscoe, yishubije muri Gereza ntawe ubimuhatiye, nyuma y’imyaka 46 yose yari ishize yarayitorotse, ari nta n’uzi irengero rye, n’urwandiko rumuta muri yombi rwarataye agaciro.
15/11/1988: Nibwo Yasser Arafat yatangaje ko habayeho Leta ya Palestine, Umurwa Mukuru wayo ukaba Yerusalemu. Mu ijambo rye yavuze ko yihanangirije iterabwoba ry’uburyo bwose, cyane cyane irya Israel.
15/11/1992: Leta ya Alabama, imwe mu zigize USA, yatangaje ko ikuyeho igihano cyo kwicisha urushinge rw’ingusho
15/11/1993: Abanyeshuri b’Abafaransa bigaragambije hose mu gihugu bamagana igabanywa ry’ingengo y’imari yagenerwaga amashuri makuru na za Kaminuza
15/11/2002: Myra Hindley yashizemo umwuka. Ni umwe mu bagore babayeho banzwe cyane mu Bwongereza, ku bw’ibikorwa by’ubuhotozi yakoreraga abana.
15/11/2005: Nibwo guverinoma ya USA yemeye ko yifashishije zimwe mu ntwaro z’ubumara ngo ibashe guhangana na Saddam Hussein waregwaga nawe gutunga bene izo. Hari hasize icyumweru kimwe gusa Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaje ko nta ntwaro zitemewe ku rugamba yigeze ikoresha irwana n’Ingabo za Irak. Hari nyuma yo guterwa hejuru n’u Bufaransa bwatangazaga ko bubifitiye ibimenyetso by’ikoreshwa rya Phoshore Blanc igurumana iyo ihuye na Oxygene, bukanemeza ko amashusho ya General Collin Powell yagaragazaga aho Irak ikorera ibitwaro bya kirimbuzi, ari amahimbano (montage).
TANGA IGITEKEREZO