Abanya-Kenya bajyanye Uganda mu nkiko kubera kohereza amazi menshi mu kiyaga cya Victoria

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Abanya-Kenya batanu bajyanye Guverinoma ya Uganda mu rukiko bayishinja kunanirwa kugenzura amazi ku kiyaga cya Victoria bigateza imyuzure ku nkengero zacyo, abaturage bakava mu byabo n’imitungo ikangirika.

Barashinja Uganda guhonyora amasezerano y’ikibaya cya Nil ategeka buri gihugu gikora kuri Victoria kugenzura neza ingano y’amazi kirekurira muri icyo kiyaga.

Bavuga ko imyuzure yatewe n’amazi yavuye muri Uganda yangije imitungo akanavana mu byabo abantu 50 000 baturiye ikiyaga cya Victoria.

Bavuga ko ikigo Eskom Uganda Ltd gikwirakwiza umuriro muri Uganda kugira uruhare mu kurekura cyangwa kongera amazi yisuka muri Victoria uko kibishatse, kitititaye ku nyungu z’abaragirwaho ingaruka n’ayo mazi.

Mu bihe by’izuba ngo Uganda ifata amazu menshi kugira ngo akoreshe mu rugomero rwa Nalubale, mu gihe cy’imvura bakarekura menshi kuko hari indi migezi iba igaburira rwo rugomero.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .