Abanyafurika barenga ibihumbi 400 bashobora kwandura COVID-19 bitarenze muri Gicurasi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Mata 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu by’ubuvuzi zagaragaje ko Abanyafurika 450,000 aribo bashobora kwandura icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu cyumweru cya kabiri cya Gicurasi 2020, bigatuma uyu mugabane uhura n’akaga gakomeye.

Ni igereranya ryakozwe hashingiwe ku buryo abarwayi ba Coronavirus biyongereye kugera ku wa Gatanu, aho abanduye bari bageze ku 6,500. Kugeza ubu abanduye bageze ku 9000 ku Mugabane wa Afurika, mu gihe abarenga 400 bamaze gupfa.

Izi nzobere zivuga ko nko muri Afurika y’i Burasirazuba, izaba ifite abanduye bagera ku bihumbi 10 muri Gicurasi.

Kugeza ubu ibihugu 51 byo muri Afurika nibyo byamaze gutangaza ko bifite abarwayi ba coronavirus.

Abamaze kwandura Coronavirus ku rwego rw’Isi bararenga miliyoni 1.2, abamaze gupfa bo barenga ibihumbi 70.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu cyugarijwe cyane ku Isi kuko abamaze kwandura barenga ibihumbi 300, mu gihe abapfuye bagiye kugera ku bihumbi 10.

Aba bashakashatsi bavuga ko nko muri Amerika, mu kwezi gutaha abantu bari bahati y’ibihumbi 100-240 bashobora gupfa kubera iki cyorezo.

The EastAfrican yanditse ko abahanga mu ndwara z’ibyorezo, bavuga ko ubushobozi bw’ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika buteye inkeke, mu gupima abafite icyorezo cya COVID-19.

Izi nzobere zivuga ko “Iki ari ikibazo gikomeye ku Mugabane wa Afurika, bikaba bisaba ko hagira igikorwa mu buryo bwihutirwa.”

Bavuga ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugeza kuri bitatu, Abanyafurika bari hagati y’ibihumbi bibiri kugeza kuri bine baashobora kwicwa n’iki cyorezo.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo ku Mugabane wa Afurika, John Nkengasong, avuga ko umubare w’abandura uzakomeza kwiyongera kurusha uko byavuzwe.

Yagize ati “Tuzagira ishusho nyakuri y’ikibazo hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu ariko bizaterwa n’uburyo iki cyorezo kizarushaho kwiyongera cyane mu duce dukennye no mu bice by’icyaro mu bihugu bimwe na bimwe kuri uyu mugabane.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, Matshidiso Moeti, we avuga ko mu gihe cy’iminsi 16 bitangajwe ko umuntu wa mbere yanduye muri Afurika, abanduye bari bamaze kugera ku 100, ariko byatwaye gusa iminsi 10 ngo bagere ku bantu 1000.

Abatuye ku migabane ya Afurika, u Burayi, Aziya muri Amerika n’ahandi bagirwa inama zo gufata ingamba zikomeye mu guhangana n’ibibazo bafite, abafite ibyo barusha abandi birimo ubumenyi bakazirikana abakiri inyuma.

Umugabane wa Afurika ushobora guhura n'akaga kubera Coronavirus mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .