AFP yatangaje ko bose bakomeretse ndetse umwe muri bo agakomereka bikabije. Ibi byabaye ubwo bari boherejwe kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mali.
U Bufaransa bumaze imyaka hafi irindwi bwohereza abasirikare kurwanya iyi mitwe igendera ku matwara ya kiyisilamu mu bihugu bya Mali, Burkina Faso na Niger bigize Sahel ndetse kugeza mu 2021 bwari bufiteyo abarenga 5000 bafite icyicaro i Ndjamena muri Chad.
Ibi bihugu byatangiye kwinjirirwa n’imitwe yiterabwoba ishamikiye kuri Al-Qaeda mu 2011 ndetse kugeza n’ubu ruracyageretse hagati y’inzego zishinzwe umutekano n’iyi mitwe, aho Burkina Faso iri mu bihugu bikomerewe cyane kuko nta kwezi gushira iyi mitwe itagabye igitero ku baturage cyangwa ku basirikare.
Ibitero by’iyi mitwe ndetse n’ibyo kuyirwanya bimaze guhitana za miliyoni z’abantu barimo abasivile, abasirikare b’abafaransa n’abo mu bihugu bya Sahel ndetse na bamwe mu barwanyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!