Afurika y’Epfo izayobora AU umwaka utaha

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Gashyantare 2019 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Afurika y’Epfo izayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe umwaka utaha isimbuye Misiri yahawe uwo mwanya kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda wari kuri uwo mwanya yahererekanyije ububasha na mugenzi we wa Misiri, Abadel Fattah El Sisi, akazawuyobora mu gihe cy’umwaka umwe.

Jeune Afrique yatangaje ko Cyril Ramaphosa ariwe ushobora kuzayobora AU ku bw’igihugu cye naramuka atorewe kukiyobora mu matora ateganyijwe uyu mwaka.

Umwanya w’ubuyobozi bwa AU ugenda usimburanwa n’ibihugu bitewe n’agace biherereyemo. Afurika y’Epfo yari ihanganiye uwo mwanya na eSwatini (yahoze ari Swaziland) mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo.

eSwatini nubwo itabashije kwegukana ubuyobozi bwa AU, izakira inama nshingwabikorwa y’abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize AU izaba rwagati mu 2020.

Afurika y’Epfo yaherukaga kuyobora AU mu 2002 ubwo yayoborwaga na Thabo Mbeki.

Bwa mbere mu nama ya AU, Tshisekedi yahawe inshingano

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize AU kuri iki Cyumweru i Addis Abeba muri Ethiopie, hari hitabiriye abakuru b’ibihugu babiri bashya barimo Felix Tshisekedi na Andry Rajoelina wa Madagascar.

Muri Komite nshya yatowe y’abazayobora AU uyu mwaka, Tshisekedi wari witabiriye inama bwa mbere yagizwe umwe muri ba Visi Perezida bane bazungiriza El Sisi wa Misiri.

Visi Perezida wa mbere ni Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Visi Perezida wa Kabiri ni Felix Tshisekedi, Visi Perezida wa Gatatu ni Mahamadou Issoufou wa Niger naho Visi Perezida wa Kane ni Perezida Paul Kagame ari na we mwanditsi.

Ubuyobozi bwa AU bwerekeje muri Afurika y'Amajyepfo mu 2020
Cyril Ramaphosa azayobora AU umwaka utaha naramuka atorewe kuyobora Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza