00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Antony Blinken yageze i Kinshasa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yageze i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko akorera mu bihugu bitatu bya Afurika

Nyuma ya Pretoria, Kinshasa niho yakurikijeho. Uyu mudipolomate wa Amerika arakirwa n’Umukuru w’Igihugu, Felix Antoine Tshisekedi mu ngoro ye, iherereye ahitwa Mont Ngaliema.

Nk’uko Politico CD ibitangaza, ibiganiro by’aba bayobozi biragaruka ku bufatanye hagati ya Amerika na RDC n’izindi ngingo.

Birakurikirwa n’ibyo intumwa zihagarariye ibihugu byombi ziri bugirane. Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula na Minisitiri muri Perezidansi Guylain Nyembo bari mu bari bwitabire ibiganiro bihuza impande zombi.

Nyuma y’ibyo biganiro, Christophe Lutundula na Antony Blinken baragirana ikiganiro n’abanyamakuru kinyura ku bitangazamakuru by’igihugu mu buryo bw’ako kanya.

Anthony Blinken yageze i Kinshasa kuri iki gicamunsi
Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Antony Blinken
Perezida Tshisekedi yakiriye Antony Blinken wasuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, Antony Blinken na Perezida Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .