00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yanenze ibihugu byakumiriye abagenzi bo mu bice byagaragayemo Omicron

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 01:41
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), wanenze ibihugu byihutiye gukumira abagenzi baturutse mu bihugu byagaragayemo ubwoko bushya bwa Covid-19, bwandura mu buryo bwihuse.

Ubu bwoko bushya bwise Omicron, ubushakashatsi bw’ibanze bugaragaza ko bufite ubukana kurusha Delta yari imaze igihe yarakangaranyije abantu.

Iyi Virus yagaragaye bwa mbere muri Botswana na Afurika y’Epfo mu minsi itatu ishize. Ubu yamaze gukwira henshi, yaba mu Burayi nko mu Bubiligi, muri Israel, u Butaliyani n’ibindi.

Amakuru ya Omicron akimenyekana, hari ibihugu byihutiye gukumira abagenzi baturutse aho yamaze kugera birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe gukumira ibyorezo, Dr John Nkengasong, yavuze ko badashyigikiye icyemezo cyo guhagarika abagenzi baturuka mu bihugu byagaragayemo ubu bwoko bushya kuko byagaragaye ko ntacyo bifasha cyane.

Yakomeje avuga ko aho gukumira abagenzi ahubwo hakwiye gukomezwa ingamba zo kwirinda Covid-19 zirimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi gashoboko no guhana intera.

Afurika y’Epfo yo yavuze ko uku ari nko kuyihana kuko ariyo yavumbuye ubu bwandu bushya kandi ko bishobora gutambamira gahunda y’ubushakashatsi bwo kuyimenyaho byinshi.

Omicron ije ikurikira ubundi bwoko bwa Covid-19 burimo Delta na Alpha yayibanjirije. Kuva Covid-19 yagaragara ku Isi, imaze guhitana abasaga miliyoni eshanu, mu gihe abayanduye basaga miliyoni 260.

AU yanenze ibihugu biri gukumira abagenzi baturuka mu bihugu birimo Omicron

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .