Burundi: CNL yasabye irekurwa ry’abarwanashyaka bayo barenga 423 bafunzwe mu gihe cy’amatora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, CNL, rirasaba ko abarwanashyaka baryo barenga 423 bafunzwe mu bihe by’amatora, yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020 barekurwa.

Kuva mu gihe cyo kwiyamamaza, abayoboke ba CNL, bagiye bafungwa baregwa ibyaha byo guhungabanya umutekano mu gihe cy’amatora no gukangurira abantu gukora urugomo.

Ishyaka ryabo, CNL, rivuga ko ibyo baregwa atari ukuri rigasaba ko barekurwa. Umuvugizi wa CNL Térence Manirambona yavuze ko abafunze bagiye bafatwa kuva hatangira ibikorwa byo kwiyamamaza bagera kuri 600 abakiri muri gereza ari 423.

Ati “Kuva mu kwiyamamaza kugeza ejobundi ku munsi w’amatora, hari abanyamuryango barenga 600 ba CNL batawe muri yombi barafungwa, uyu munsi dufite abarwanashyaka 423 barimo abakozi bacu bari mu buroko.”

Ikinyamakuru Iwacu cyanditse ko yavuze ko ikibabaje ari uko ifatwa n’ifungwa rikomeje na nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo, nabyo iri shyaka ryanenze ko byagaragayemo amakosa.

Kuri Manirambona ngo aba barwanashyaka ba CNL, bafunzwe ku mpamvu za politiki, kuko bamwe bafatiwe impamvu zitumvikana abandi bakaregwa ibihimbano.

Ati “Tekereza gufata umuntu kuko yambaye umupira wanditseho numero 23! Byabereye i Makamba ku munsi w’itora”.

Ku bijyanye n’abarwanashyaka batawe muri yombi hashingiwe ku majwi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bahamagarira abantu imyigaragambyo, Térence Manirambona yavuze ko CNL yamaze kwerekana uruhande ihagazeho rwo kunyuza ibyo itishimiye mu nzira z’amategeko, bityo ko gutandukira k’umuntu ku giti cye bitabazwa ishyaka.

Manirambona yasabye ko abari bashyigikiye CNL bafunzwe barekurwa, avuga ko bibabaje kuba hagikomeje ubwicanyi, iterabwoba ndetse n’ifatwa ry’abarwanashyaka babo. Icyo kibazo ngo ntigikwiye gukerenswa kuko ibibazo nka cyo aribyo mvano y’ibindi bibazo byinshi mu Burundi.

Ati “Turasaba ko abari muri gereza barekurwa. Turahamagarira abayobozi bahawe ububasha gukemura iki kibazo. ”

Ku wa 28 Gicurasi 2020, Umuyobozi wa CNL, Agathon Rwasa, yatanze ikirego mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, avuga ko amatora yabayemo uburiganya.

CNL irasaba ko abarwanashyaka bayo barekurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .