Burundi: Leta yamaganye ishuri ryacaga abahungu amafaranga yo gupima abakobwa kuko aribo babatera inda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’intara ya Muyinga iherereye mu majyaruguru y’u Burundi, bwakuyeho icyemezo cyari cyafashwe n’ishuri cyo gusaba abakobwa amafaranga yo kwipimisha inda, naho abahungu bagatanga ay’uko aribo batera izo nda.

Ubuyobozi bw’intara ya Muyinga iherereye mu majyaruguru y’u Burundi, bwakuyeho icyemezo cyari cyafashwe n’ishuri cyo gusaba abakobwa amafaranga yo kwipimisha inda, naho abahungu bagatanga ay’uko aribo batera izo nda.

Hari hashize iminsi ishuri ryisumbuye rya Gasorwe muri iyo ntara rishyizeho umwanzuro wo kwaka ibihumbi bibiri by’amafaranga akoreshwa mu Burundi, abakobwa bose baryigamo kugira ngo bapimwe niba badatwite.

Abahungu bo basabwe kujya batanga amafaranga igihumbi kubera ko aribo batera abakobwa izo nda.

Icyo cyemezo cyamaganywe cyane n’abaturage, bavuga ko bidakwiriye ndetse harimo ivangura.

Ubuyobozi bushinzwe uburezi mu ntara ya Muyinga kuri uyu wa Gatatu bwahagaritse icyo cyemezo, nkuko ibinyamakuru byo mu Burundi bibitangaza.

Ubuyobozi bw’ishuri bwari buherutse gutangaza ko ayo mafaranga ajya gushyirwaho babanje kubyumvikana n’ababyeyi. Ngo amafaranga abahungu basabwaga ni ayo gushyigikira abakobwa kugira ngo bapimirwe ku ishuri.

Leta yakuyeho icyo cyemezo kuko cyamaganywe n'abantu batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .