Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko iki gihugu cyongeye gutangaza ubwandu bushya bwa Coronavirus nyuma y’amezi menshi yari ashize nta nkuru zivuga kuri iki cyorezo aho mu cyumweru gishize habonetse abarwayi bashya 140-biganjemo abo mu Mujyi wa Bujumbura.
Itangazo ryashyizweho umukono na Jimmy Hatungimana, uyobora uyu mujyi rivuga ko “Mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, Meya w’Umujyi wa Bujumbura amenyesha abaturage bose ko kwambara agapfukamunwa ari itegeko igihe ugiye gusaba serivisi mu biro bye.”
Muri iki gihugu kandi leta iherutse gutangaza ko imipaka yo ku butaka no mu mazi igomba kuba ifunze ndetse abinjira muri iki gihugu bakoresheje indege bakajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi.
Umuvugizi wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Pierre Nkurikiye, kuri uyu wa Kabiri yatangaje izindi ngamba zikakaye zirimo gufunga utubyiniro n’ahaberaga ibitaramo bizwi nka ‘Karaoke’ kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.
Mu zindi ngamba zafashwe n’iki gihugu harimo kuba abatwara abantu mu buryo rusange ndetse n’abatwara za moto basabwe kujya bambara udupfukamunwa kandi n’abo batwaye bakabwirizwa kutwambara.
Ahantu hahurira abantu benshi nko mu nsengero basabwe kubahiriza ingamba zirimo gukaraba amazi meza n’isabune, kwambara agapfukamunwa ndeste no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.
Umubare w’abanduye COVID-19 mu cyumweru gishize mu Burundi urarenga 100. Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Thaddée Ndikumana aherutse gutangaza ko kuri ubu bari mu bikorwa byo gukurikirana abahuye n’abanduye bose aho nibura muri Bujumbura hakazafatwa ibipimo 5300.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!