Centrafrique: Umutwe w’inyeshyamba ukomeye ugiye kwivana mu ihuriro ryashakaga guhirika ubutegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mata 2021 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

L’unité pour la Paix en Centrafrique (UPC), umwe mu mitwe yitwaje intwaro igize Ihuriro rigamije impinduka muri Centrafrique, Coalition des patriotes pour le changement (CPC) wamaze gutangaza ko ushobora kwivana muri iryo huriro.

CPC yashinzwe mu Ukuboza umwaka ushize ihuriweho n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye yari ifite intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Faustin Archange Touadéra.

Umuyobozi wa UPC, Darassa Mahamat, kuri uyu wa Mbere yashyize hanze itangazo avuga ko umutwe ayoboye wifuza kuva mu ihuriro kubera ko abaturage aribo bari kuhababarira, nta mutekano, bugarijwe n’imibereho mibi, inzara n’ibindi.

UPC yatangaje ko ishyigikiye amasezerano ya Khartoum yasinywe muri Gashyantare 2019 hagati ya Guverinoma n’imitwe 14 yitwaje intwaro na UPC irimo.

Mbere gato y’amatora ya Perezida n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Ukuboza umwaka ushize, nibwo CPC yashinzwe igamije kuyaburizamo.

Mbere y’iminsi itanu ngo amatora abe, iryo huriro ry’imitwe ryari ryamaze kwigarurira uduce turimo Bambari, umujyi wa kane munini mu gihugu. Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro ku bufatanye n’ingabo za Leta zabashije gusubiza inyuma izo nyeshyamba.

AFP yatangaje ko UPC ari umwe mu mitwe y’inyeshyamba ikomeye muri Centrafrique uherereye mu Burasirazuba bw’igihugu aho ugenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Ali Darassa Mahamat yavuze ko umutwe we ugiye kwivana muri CPC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .