Colonel Bolingo wo muri FDLR yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zataye muri yombi umusirikare mukuru mu mutwe wa FDLR / CNRD, Colonel Bolingo, mu gikorwa cyabereye muri Kivu y’Epfo ku wa 13 Nyakanga 2020.

Uyu musirikare ngo yafatiwe ahitwa Ziralo mu gace cya Kelehe, gakoreramo imitwe yitwaje intwaro ndetse hakunze gufatirwa abarwanyi benshi bo muri iyo mitwe.

Umuryango Uharanira Kurengera Uburenganzira bwa Muntu (RDPH) mu gace ka Kalehe, wavuze ko aba barwanyi ba FDLR mu gice cya CNRD, bafashwe n’ingabo za leta y’icyo gihugu, nk’uko Mediacongo yabitangaje.

Wakomeje uti “Muri bo harimo Colonel Bolingo uyobora abagizi ba nabi n’undi ufite ipeti rikuru. Bari bafite imbunda eshatu zirimo AK47 ebyiri na PKM imwe. Bamaze kugezwa ku buyobozi bw’ingabo mu gihe hagikurikiranwa dosiye yabo.”

Baregwa ibyaha byakozwe n’umutwe bari bayoboye, birimo urupfu rw’umugore uherutse kwicwa, ishimutwa ry’umukuru w’umudugudu n’urupfu rw’umuyobozi w’ishuri wishwe mu minsi ishize.

RPDH ivuga ko yizeye ko n’abandi barwanyi bari bayobowe n’uwo Colonel baza gufatwa, cyangwa bakamanika amaboko ku bushake.

Abarwanyi benshi ba FDLR baheruka gufatirwa mu mashyamba ya Congo bashyikirizwa u Rwanda, cyane cyane mu Ukuboza 2019. Abo bafatiwe mu bitero ingabo za FARDC zagabye ku mutwe wa CNRD mu gace ka Kalehe.

CNRD (Conseil national pour le renouveau et la démocratie) ni umutwe wiyomoye kuri FDLR, yombi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Uko kwitandukanya ni nako kwabyaye umutwe wa RUD-Urunana.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho iyi mitwe yose yabonye urubuga rwo gucura imigambi yayo, Felix Tshisekedi, mu Ukuboza 2019 yabwiye Inteko Ishinga amategeko ko mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, ingabo z’igihugu zimaze gufata abarwanyi 1712 b’umutwe wa CNRD.

Yavuze ko ubwo yageraga ku butegetsi, ibice bitandukanye by’igihugu byari byugarijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ariko uyu munsi, kubera guhamagararira iyi mitwe gushyira intwaro hasi n’ibikorwa bya FARDC, amahoro amaze kugaruka muri Kasai, ndetse no muri Tanganyika ni mu gihe cya vuba.

Gusa ngo ikibazo gikomeye gisigaye mu majyaruguru mu bice bya Beni na Butembo, muri Ituri, mu bice bya Minembwe, Uvira, Baraka na Fizi, Shabunda na Kalehe.

Yakomeje ati “Ku baturuka Kalehe, ndashaka gushimira ingabo zacu zimaze gusenya 95% by’ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa CNRD, aho abarenga 1712 bafashwe, barimo 245 bitwaje intwaro n’abayobozi 10 mu bya politiki b’uwo mutwe w’abagizi ba nabi.”

Yashimangiye ko ibikorwa Guverinoma ye yatangije byo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro bidateze guhagarara, kugeza igihe iyi mitwe izavira burundu ku butaka bw’igihugu.
Aba barwanyi bafashwe nyuma y’abandi bagize uyu mutwe, by’umwihariko muri FDLR bakomeje gufatwa cyangwa bakicirwa mu mashyamba.

Muri Mata 2019 nibwo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo, bari imbere y’urukiko baburana ku byaha by’iterabwoba.

Inkuru y’ifatwa ryabo yabaye kimomo mu Ukuboza 2018, ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda, hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri Nzeri 2019 nibwo Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, zemeje ko zishe Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, yicirwa mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mudacumura yahoze mu Ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye mu mutwe w’abarindaga Perezida Juvenal Habyarimana ndetse yari umuyobozi wungirije wawo.

Nyuma yo gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu ku ngabo zari iza RPA, Gen Mudacumura na bagenzi be bafashe iy’ishyamba, aho bakoreye ibyaha ndengakamere ku baturage bo mu Burasirazuba bwa RDC.

Mbere yo kwicwa, Mudacumura yashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha akekwaho ibyaha icyenda byiganjemo iby’intambara n’iyicarubozo yakoze hagati y’umwaka wa 2009 na 2010. Yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za FDLR nyuma y’itahuka rya rya General Paul Rwarakabije wawuyoboraga mbere ye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .