00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Maroc yahagaritse ingendo zijya n’iziva mu Bufaransa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 12:48
Yasuwe :

Guhera ku Cyumweru, nta ndege ziva cyangwa zijya mu Bufaransa zizongera gukora ingendo zibuhuza na Maroc nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc atangaje ko zibaye zisubitswe.

Izi ngendo zasubitswe mu gihe Covid-19 yongeye gukaza umurego mu Bufaransa. Amabwiriza mashya azatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 28 Ugushying0 2021.

U Bufaransa bwinjiye mu nkubiri ya gatanu ya Covid-19 kuko umubare w’ubwandu uri hejuru cyane ku gipimo cya 81% ugereranyije n’uko byari bimeze mu byumweru bibiri bishize.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nibura abantu 7.974 bari mu bitaro barimo 1.333 barembye.

Ingamba zikaze zatangiye gushyirwaho hirya no hino, aho ubu abantu bakirwa muri za restaurant ari abagomba kuba barikingije byuzuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .