00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée: Ecowas yategetse abasirikare bahiritse ubutegetsi gutegura amatora no kutiyamamaza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) wafatiye ibihano abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé wayoboraga Guinée Conakry, unabategeka gutegura amatora bitarenze amezi atandatu kandi ntihazagire umwe muri bo wiyamamariza umwanya uwo ariwo wose.

Mu bihano byafatiwe aba basirikare bayobowe na Col. Mamady Doumbouya harimo kubabuza gukorera ingendo mu bihugu bigize Ecowas no gufatira imitungo yabo.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe y’uyu muryango yateraniye Accra muri Ghana ku wa 15 Nzeli 2021.

Ibi bihano byitezweho gushyira igitutu kuri aba basirikare kugira ngo bongere bashyireho ubutegetsi bugendeye ku Itegeko Nshinga.

Uretse ibi bihano uyu muryango wategetse aba basirikare gutegura amatora bitarenze amezi atandatu kandi usaba ko nta n’umwe muri bo uzahatanira umwanya uwo ariwo wose.

Uyu muryango wasabye ko Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe wawufasha gushyira mu bikorwa ibi bihano cyane cyane ibijyanye no kubuza aba basirikare gukorera ingendo mu bindi bihugu no gufatira imitungo yabo.

Mu bindi Ecowas yasabye aba basirikare harimo kurekura Alpha Condé nta mananiza.

Mu Ntangiriro z’uku kwezi nibwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu Ngabo Guinée Conakry bayobowe na Col Mamady Doumbouya bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé bamushinja ruswa.

Ecowas yategetse abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé gutegura amatora no kutiyimamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .