Hissène Habré wahoze ayobora Tchad yerekuwe by’agateganyo kubera coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Mata 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Tchad yarekuwe by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri kubera ko gereza yari afungiyemo iri gukoreshwa ishyirwamo abantu bakekwaho Coronavirus bari mu kato.

Hissène Habré yari amaze igihe afungiye muri Sénégal azira ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu 2016 nibwo Hissène Habré yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gufata ku ngufu, gukoresha imibonano mpuzabitsina nk’ubucakara no gutanga amabwiriza yo kwica ubwo yari Perezida wa Tchad guhera mu 1982 kugeza mu 1990.

Ubwo yireguraga yahakanye ibyaha ashinjwa, by’umwihariko ibyo kwica abantu bagera ku bihumbi 40 ubwo yari Perezida.

Hissène Habré yabaye umukuru w’igihugu wa mbere uburanishijwe ku byaha byibasiye inyokomuntu akaburanishwa n’urukiko rw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko Hissène Habré yarekuwe ku busabe bw’Abanyamategeko be, bavuze ko atarekuwe ari umwe mu bashobora kwibasirwa na Coronavirus muri gereza.

Biteganyijwe ko nafungurwa azaba ari mu rugo rwe ruri mu gace ka Ouakam mu murwa mukuru Dakar wa Senegal kugeza ubwo azasubirizwa muri gereza.

Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Tchad yarekuwe by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .