00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC yashinje Gen Bosco Ntaganda ibyaha 18 by’intambara

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 9 June 2014 saa 08:21
Yasuwe :

Umunyekongo Bosco Ntaganda ufungiye i La Haye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), kuri uyu wa Mbere yagejejwe imbere y’Urukiko ashinjwa ibyaha 18 bikubiyemo iby’intambara aregwa gukora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibyaha Ntaganda ashinjwa birimo kwica no kugerageza kwica, kugaba ibitero ku basivile, gufata ku ngufu, gukoresha abasivile ibyaha by’ubucakara, kwangiza ibikorwa by’abantu no kubafata ku ngufu, gukoresha ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina, gushyira (…)

Umunyekongo Bosco Ntaganda ufungiye i La Haye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), kuri uyu wa Mbere yagejejwe imbere y’Urukiko ashinjwa ibyaha 18 bikubiyemo iby’intambara aregwa gukora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyaha Ntaganda ashinjwa birimo kwica no kugerageza kwica, kugaba ibitero ku basivile, gufata ku ngufu, gukoresha abasivile ibyaha by’ubucakara, kwangiza ibikorwa by’abantu no kubafata ku ngufu, gukoresha ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina, gushyira abana bato mu gisirikare bari munsi y’imyaka 15 bagakoreshwa mu ntanbara n’ibindi byaha birimo kwica, gutoteza no gutegeka abantu kuva mu byabo.

Bosco Ntaganda wishyize mu maboko ya ICC muri Werurwe mu mwaka ushize 2013, hamaze kwegeranywa impapuro zirenga ibihumbi 69 zikubiyemo ibirego ashinjwa nk’uko uru rukiko rwabitangaje ku rubuga rwarwo.

Umunyekongo Bosco Ntaganda muri ICC

Hashingiwe kuri ibi birego, uru rukiko ruravuga ko habayeho ibitero bikomeye ku basivile, bigakorwa hatanzwe uruhushya n’umutwe wa FPLC wayobowe na Ntaganda, hakicwa abaturage bo mu bwoko bw’aba Lendu, abitwaga Bira na Nande, hakarengerwa aba Hema.

ICC yatangaje ko ibi bitero byabaye hagati ya tariki ya 6 Kanama 2002 na 27 Gicurasi 2003, bigakorerwa mu ntara ya Ituri bitanzwemo uruhushya na Ntaganda.

Uru Rukiko kandi ruravuga ko kubera imirwano yahuzaga amoko abiri atandukanye ya UPC na FPLC, hari ibindi byaha Ntaganda ashinjwa gukora mu bitero byakorewe mu gace ka Banyali-Kilo hagati y’itariki ya 20 Ugushyingo 2002 na 6 Ukuboza 2002, ibindi byaha ngo bikorerwa mu gace ka Walendu-Djatsi hagati y’amatariki ya 12 na 27 Gashyantare 2003.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .