Igisirikare cya RDC cyijeje Perezida Tshisekedi ko kimuri inyuma

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyijeje Perezida Felix Tshisekedi, umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, ko kimuri inyuma mu migambi yo gucunga imbibi z’igihugu no guhashya imitwe yitwaje intwaro ikigaragara muri bimwe mu bice byacyo.

Babitangaje ku wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga, mu nama abayobozi bakuru b’ingabo bagiranye na Tshisekedi.

Umugaba Mukuru wa FARDC, Général Célestin Mbala Musiense yari muri iyo nama agaragiwe n’abandi basirikare bakuru. Bijeje Tshisekedi ko barajwe ishinga no gukorera abaturage, no guharanira uburenganzira bwabo n’ubusugire bw’igihugu.

Mu itangazo bashyize hanze, bavuze ko bashyize imbaraga mu gukora akazi kabo barwanya icyateza umutekano muke cyose no guhashya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano, kugira ngo igihugu kigire amahoro, iterambere n’uburumbuke nk’uko byavuzwe n’Umuvugizi w’igisirikare Général Léon Kasonga.

Abo basirikare bakuru bijeje ko batazagambanira Congo nk’uko biri mu ndahiro yabo iyo binjiye mu gisirikare, kuko aribo nkingi y’ubumwe bw’igihugu.

Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Tshisekedi yari agiranye inama n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Congo, ubwa mbere byari muri Gashyantare 2019.

Abagaba bakuru ba FARDC bijeje Perezida Tshisekedi ko batazagambanira igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .