Imirimo miliyoni 20 muri Afurika iri mu kaga kubera Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Inyigo yakozwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), igaragaza ko imirimo igera kuri miliyoni 20 kuri uyu mugabane iri mu kaga, bitewe n’uko ubukungu bwawo buzasubira inyuma muri uyu mwaka kubera ingaruka za Coronavirus.

Ubukungu bwa Afurika bwatangiye guhura n’ibibazo bitewe ahanini n’uko ku rwego mpuzamahanga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahananutse, ibicuruzwa n’ubukerarugendo nabyo bigasubira inyuma cyane.

Mbere ya Coronavirus izamuka ry’umusaruro mbumbe wa Afurika ryabarirwaga kuri 3.4% uyu mwaka. Gusa inyigo ya AU ku ngaruka za Coronavirus, yerekana ko umusaruro mbumbe watangiye kugabanuka cyane.

Reuters yanditse ko abashakashatsi ba AU bagaragaje ko ubukungu bwa Afurika buzasubira inyuma ku kigero cya 0.8%, ariko binashoboka ko byagera kuri 1.1%. Nibura 15% by’ishoramari mvamahanga rizahagarara.

Ibi bizagira ingaruka ku mirimo ‘aho ibarirwa kuri miliyoni 20 yaba ikurikiza amategeko agenga umurimo n’itayakurikiza yose izagerweho n’ingaruka zikomeye niba iki cyorezo gikomeje’.

Ibihugu bya Afurika bishobora kuzagira icyuho mu ngengo y’imari kiri hagati ya 20 na 30%. Ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga byitezwe ko bizagabanuka nibura 35% ugereranyije na 2019. Igihombo mu gaciro k’ubucuruzi kizagera kuri miliyari 270$.

Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bicukura Peteroli nyinshi ari byo Nigeria na Angola, bishobora kuzahomba miliyari 65$ mu byo byayikuragamo. Ibihugu byohereza peteroli mu mahanga bizagira icyuho mu ngengo y’imari cyikubye kabiri uyu mwaka mu gihe ubukungu bwabyo buzagabanyuka 3%.

Ubukerarugendo nabwo buzazahara kubera ko imipaka yafunzwe hirindwa ikwirakwira rya Coronavirus, ndetse n’ingendo z’indege zigahagarara. Muri make uru rwego rwarafunzwe.

Ibihugu bifite ubukerarugendo bwagiraga uruhare runini mu musaruro mbumbe, ubukungu bwabyo buzagabanukaho 3.3% ariko nk’ibisanzwe bitunzwe ahanini nabwo nka Seychelles, Cape Verde, Mauritius na Gambia buzagabanuka nibura 7%.

Afurika ishobora kuzahomba miliyari 50$ zagombaga kuva mu bukerarugendo no mu ngendo, ndetse imirimo nibura miliyoni ebyiri ibure.

Icyorezo cya Coronavirus kizatuma bamwe batakaza imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .