Kugeza muri Kenya abamaze kwandura Covid-19 babarirwa muri 83 316 mu gihe abo imaze guhitana barenga 1500.
Mu ijambo Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Mutahi Kagwe, yavuze ku Cyumweru, yemeje ko ukwezi k’Ugushyingo kwabaye uk’umwijima kuko kwanduyemo abarenga ibihumbi 28 mu gihe abapfuye ari 456.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera muri Kenya ni ubwa mbere mu kwezi kumwe habonetse umubare munini w’abandura n’abicwa na Covid-19.
Uretse kuba iyi mibare ikomeje kwiyongera, inzego z’ubuzima muri iki gihugu zigaragaza impungenge z’uko ibintu bishobora kurushaho kumera nabi cyane ko bagiye kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka.
Ubukana bwa Covid-19 muri Kenya bwatumye bamwe mu baganga n’abaforomo bategura imyigaragambyo, bitewe nuko bashinja Leta gushyira ubuzima bwabo mu kaga, aho bavura nta bikoresho by’ibanze bibarinda bafite.
Umubare w’abandura Covid-19 muri Kenya watangiye kwiyongera nyuma y’uko iki gihugu gitangiye gukomorera ibikorwa bimwe na bimwe, nyuma y’igihe cyari kimaze kiri muri Guma mu rugo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!