Kenya: Impuruza nyuma y’abagera ku 2,000 birukanywe mu kazi

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 5 Ukwakira 2019 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Ibigo bitandukanye muri Kenya byirukanye abakozi bagera ku 2000 biteza impagarara n’ibibazo by’ubukungu mu miryango itandukanye muri Kenya.

Ibigo bigera ku icumi byirukanye abakozi birimo icyitwa Andela, Ola Energy, Sanlam, East African Portland Cement Company (EAPCC), Telkom Kenya, Stanbic Bank of Kenya na East African Breweries Limited (EABL).

Kenya ni igihugu cya 61 mu bihugu byorohereza abashoramari bigera ku 190 ku rutonde rwa Banki y’Isi. Gifite ubukungu buhagaze neza ariko bukunze guhungabanywa n’ibibazo by’amapfa.

Nibura abagera ku 2,000 bakoraga muri ibyo bigo bitandukanye, batakaje imirimo guhera muri Nyakanga.

Ibindi bigo nabyo byatangaje ko bifite gahunda yo guhagarika amagana y’abakozi mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Imvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu mu Ukuboza 2017 zatumye bamwe mu bashoramari bahagarika gushora imari yabo muri Kenya bigira ingaruka ku izamuka ry’ubukungu.

Kubura imirimo byageze mu nzego zose kuva mu mabanki, ibigo by’ubwiteganyirize, inganda n’ibigo by’itumanaho.

Nibura urubyiruko rugera ku 50,000 rurangiza muri Kaminuza za leta buri mwaka.

Abakurikiranira hafi ubukungu bavuga ko ikibazo gishobora kurushaho gukomera kubera ihangana riri mu kwinjiza ibintu mu gihugu bihendutse.

Ibigo bikomeye nka SportPesa na Betin nabyo ngo biri mu bifite umugambi wo kugabanya abakozi.

SportPesa kuwa Gatatu yabwiye abakozi bayo 362 muri Kenya ko izabasezerera kuko kiri gusoza imirimo yayo muri icyo gihugu.

Ibindi bigo byo guteega 27 birimo na Pevans East Africa Ltd byavuze ko biri kugira ibihombo nyuma yuko bizamuriwe imisoro.

Abasesenguzi bamwe bavuze ko iterambere ry’ikoranabuhanga ariryo ryateje ibura ry’imirimo, abandi bakavuga ko ikibazo kiri guterwa n’inguzanyo z’amahanga na ruswa.

Ibura ry’akazi ryateye impungenge muri Kenya kuko bishobora gutuma bamwe bisanga munsi y’umurongo w’ubukene.

Ikinyamakuru cyitwa The Star, cyanditse ko “Ishiringi riri guta agaciro, ubuzima bugahenda. Abahinzi n’inganda bakaba bari kubura isoko. Abacuruzi basaba leta gufata ingamba.”

Ibigo bitandukanye muri Kenya byirukanye abakozi bagera ku 2000 biteza impagarara n’ibibazo by’ubukungu mu miryango itandukanye muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza