Kenya: Kiliziya Gatolika yahagurukiye ruswa muri Leta no mu nsengero

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika muri Kenya yatangaje ko yahagurukiye ikibazo cya ruswa kiri mu gihugu, inatangaza ko ihagaritse abanyapolitike bifashishaga insengero mu kuvuga imbwirwaruhame zabo.

Iri torero ryatangaje ko iyi ari gahunda izakorwa mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere.

Insengero zose za kiliziya gatolika ziri mu gihugu, ngo zizashyirwamo itsinda rishinzwe kurwanya ruswa ku buryo rizajya ritahura ahavuzwe ruswa hose.

Kiliziya gatolika muri iki gihugu itangaza ko ikibazo cya ruswa ubona ko cyamaze no kugera mu nsengero zayo.

Bavuga ko bamwe mu banyapolitike muri iki gihugu, usanga bazana mu nsengero zayo amafaranga y’inkunga nyamara barayabonye mu buryo butemewe.

Inama Nkuru y’Abepisikopi muri Kenya, Kenya Conference of Catholic Bishops (KCCB) yatangaje ko itazemerera insengero gukoreshwa nk’urubuga rwa politike.

Umuyobozi mukuru wa (KCCB), Musenyeri Philip Anyolo yagize ati “Abanyapolitike ntabwo bazemererwa kujya bavugira imbere mu nsengero, ibi kandi niko bizakorwa no mu bikorwa byo hanze y’insengero.”

Bagira bati “Imbwirwaruhamwe z’abanyapolitike ntabwo zizemerwa kandi mu gihe cyo kubwiriza mu nsengero, insengero kandi zihagaritse kongera kwakira inkunga zitangwa n’abanyapolitike, inkunga zo gufasha imishinga y’insengero izajya itangwa biciye mu buryo bwa mobile money cyangwa hakoreshejwe sheke.”

Aba bayobozi muri kiliziya gatolika bavuze ko “Turashaka ko hakoreshwa uburyo bwo gutanga inkunga bidaciye mu ntoki kugira ngo bice mu mucyo, tuzajya tuvugira mu ruhame urutonde rw’imishinga ikenewe gufashwa ndetse hanavugwe n’uburyo bizagenzurwa.”

Ikinyamakuru Daily Nation cyavuze ko abayobozi muri kiziliya muri Kenya batangaje ko impano yose itanzwe ikaba irengeje amashilingi ibihumbi 50 ku bayobozi b’amatorero, agomba kuba azwi.

Hari kandi ko iyo mpano igomba gutangwa iherekejwe n’ibaruwa ivuye kuri uwo muterankunga.

Bavuga ko uyu ari umwanya ku gihugu wo gushyira hamwe ngo bahangane na ruswa.

Bahamagariye kandi abayoboke ba kiliziya gatolika guhagurukira iki kibazo cya ruswa ku bw’inyungu z’abatuye Kenya yose.

Bagize bati “Dushobora kugaragara ko turi bato ariko dushobora kurandura iki kibazo tugacungura igihugu cyacu.”

Raporo yasohowe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku isi mu 2018, wagaragaje ko Kenya ari iya 144 mu bihugu 175 byakorewemo ubushakashatsi kuri ruswa. Mu 1999 nibwo Kenya yigeze kugira umwanya mwiza kuko yari iya 52.

Inama Nkuru y'Abepisikopi muri Kenya yatangaje ko yahagurukiye ikibazo cya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza