Kenya: Urukiko rwemeje ko umurinzi watumye Minisitiri atonda umurongo yirukanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gashyantare 2020 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Kenya rwategetse ko Daizy Cherogony wahoze arinda ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta yirukanwa , nyuma yo gutuma Minisitiri atonda umurongo ku bushake.

Muri Mata 2017 nibwo Cherogony yari ku kazi ke k’uburinzi ku kibuga cy’indege. Ubwo uwari umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi, Dr Fred Matiang’I yahageraga, Cherogony yamusabye gutonda umurongo nk’abandi.

Bimaze kumenyekana ko umuyobozi yatonze umurongo, ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ibibuga by’indege muri Kenya bwaramwirukanye bumushinja imyitwarire mibi.

Cherogony yagannye inkiko asaba kurenganurwa agasubizwa mu kazi kandi agahabwa impozamarira ya miliyoni 2.4 z’amashilingi.

Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko urukiko rwemeje ibyemezo byari byafashwe n’umukoresha wa Cherogony, ruvuga ko byubahirije amategeko.

Urukiko rwemeje ko Cherogony yirukanwa mu kazi kubera gusuzugura umuyobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza