Lesotho: Minisitiri w’Intebe wasimbuye uwahamijwe uruhare mu kwica umugore we yarahiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umunsi umwe Thomas Thabane wari Minisitiri w’Intebe wa Lesotho yeguye ku nshingano ze, ashinjwa kugira uruhare mu kwica uwahoze ari umugore we; Moeketsi Majoro wari Minisitiri w’Imari yarahiriye kumusimbura.

Moeketsi Majoro yarahiriye mu Ngoro y’Umwami Letsie III, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2020.

Thomas Thabane yari amaze ukwezi kurenga yotswa igitutu n’abantu batandukanye, barimo n’abo mu ishyaka rye, bamusaba kwegura.

Ku wa Kabiri Thabane yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, ko nubwo atarangije imirimo ashinzwe, byabaye ngombwa ko yegura akava mu ikinamico ya politiki.

Thabane ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uwahoze ari umugore we Lipolelo, wishwe arashwe mu mwaka wa 2017. Umugore we wa Kabiri Maesaiah nawe ari mu rukiko akurikiranyweho urwo rupfu.

Thabane n’umugore we wa kabiri bahakana ibyo baregwa byose.

Moeketsi Majoro yatangiye imirimo nka Minisitiri w’Intebe mushya wa Lesotho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .