Umuvugizi wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Pierre Nkurikiye, yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufungu utubyiniro n’ahaberaga ibitaramo bizwi nka ‘Karaoke’ kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.
Ati “Utubyiniro n’ibitaramo by’umuziki bya karaoke byahagaritswe kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo ndetse n’ibikorwa bihuza abantu benshi bigomba kuba hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”
Uyu mwanzuro ufashwe ukurikira uwo leta y’iki gihugu yafashe mu cyumweru gishize wo gufunga imipaka yo ku butaka no mu mazi no gushyira abinjira muri iki gihugu bakoresheje indege mu kato k’iminsi irindwi.
Umubare w’abanduye Covid-19 mu cyumweru gishize mu Burundi urarenga 100. Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Thaddée Ndikumana aherutse gutangaza ko kuri ubu bari mu bikorwa byo gukurikirana abahuye n’abanduye bose aho nibura muri Bujumbura hakazafatwa ibipimo 5300.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!