Loni yongereye igihe cy’ibihano bibuza Sudani y’Epfo kugura intwaro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatanu katoye umwanzuro wo kongera igihe cy’ibihano byafatiwe abantu ku giti cyabo muri Sudani y’Epfo ndetse n’icyo kubuza iki gihugu kugura intwaro.

Iki gihe cyongerewe kugeza muri Gicurasi 2021, nubwo u Burusiya, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, bitari bishyigikiye ko cyongerwa.

Uyu mwanzuro wateguwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika, wemejwe n’ibihugu 12 muri 15, aho bitatu ari byo byanze kuwutora. Akanama ka Loni ariko kavuze ko kazakora isuzuma mu Ukuboza, aho gashobora kugabanya ibihano, kubihindura, kubikuraho cyangwa kubyongera.

Perezida Salva Kiir na Riek Machar, Visi Perezida wa Mbere, basinye amasezerano y’amahoro hashyirwaho guverinoma ihuriweho muri Gashyantare, ariko hari ibitarasobanuka cyane cyane abayobozi ba za leta 10 zigize Sudani y’Epfo.

Sudani y’Epfo imaze imyaka itandatu mu ntambara ya gisivili yaguyemo abagera ku bihumbi 380 abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .