00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yatangaje ko agiye kuyobora urugamba

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Ahmed Abiy, yatangaje ko we ku giti cye agiye kujya ku rugamba agahangana n’inyeshyamba zikomeje kwigomeka ku butegetsi bwe.

Abiy yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze guhera kuri uyu wa Gatatu, azajya ku rugamba, akayobora ingabo.

Yakomeje agira ati “ Abo bashaka kuba mu bana ba Ethiopia, bazashimwa mu mateka, muzamure igihugu cyacu uyu munsi. Reka duhurure ku rugamba.”

Abiy afite ipeti rya Lieutenant Colonel mu gisirikare, ndetse yarwanye intambara yahuje Ethiopia na Eritrea hagati ya 1998 - 2000.

Atangaje ko azajya ku rugamba mu gihe ingabo z’umutwe wa TPLF zikomeje gutangaza ko ziri mu nzira iziganisha i Addis Abeba. Leta yo ihakana ayo makuru ikavuga ko adahuye n’ukuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .