Kuri uyu wa Kabiri, Samia yagize ati “Ku kijyanye na Covid-19, ndatekereza ko ngomba gushyiraho komite y’impuguke kugira ngo ibirebe mu buryo bwa kinyamwuga hanyuma igire inama Guverinoma, ntabwo [Covid-19] ikwiriye gucecekwa, kwamaganwa cyangwa se kwemerwa nta bushakashatsi buboneye bwakozwe.”
Samia yavuze ko Abanya-Tanzania badashobora kwiheza nk’aho batuye mu karwa ariko kandi ko badashobora kwemera ibintu byose bazaniwe.
Ati “Ntabwo dushobora gukomeza gusoma Covid-19 ku Isi hanyuma Tanzania ngo ibe yera, ntabwo bisobanutse.”
Yavuze ko Tanzania ikeneye mu buryo bwumvikana kugira aho ihagarara ku bijyanye na Covid-19.
Imibare ya nyuma y’ubwandu bwa Covid-19 muri Tanzania ni abantu 509, hashize umwaka itangajwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!