RDC: Abaturage barenga 50% banenze ukwihuza kwa Tshisekedi na Kabila

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Kamena 2019 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Ikusanyabitekerezo ryo muri Werurwe n’iryo muri Gicurasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryagaragaje ko ukwihuza muri politiki kwa Perezida Félix Tshisekedi n’uwo yasimbuye Joseph Kabila, kwamaganwe n’abanye-Congo barenga 50%.

Abagera kuri 67% by’abanye-Congo babajijwe, bafite igitekerezo cyiza ku miyoborere ya Tshisekedi, kuva yarahirira kuyobora igihugu muri Mutarama, ariko ubu abarenga 50%, bamaganye ukwihuza kwe na Kabila.

Aya makusanyabitekerezo yatangajwe kuwa Gatatu n’itsinda ryitwa Groupe d’études sur le Congo (GEC) ryo muri Kaminuza ya New York n’Urwego rw’inyigo, ubushakashatsi n’ubugishwanama (Berci). Ryakozwe kuri telefoni hagati ya 27 Werurwe na 6 Mata, habazwa abantu 1212 ndetse no kuwa 4 kugeza ku 9 Gicurasi habazwa abantu 1294.

Abagera kuri 56% by’ababajijwe bahamije ko badafitiye icyizere Komisiyo y’amatora (Ceni), mu gihe 62% mu babajijwe bavuze ko banyuzwe n’uburyo demokarasi ihagaze mu gihugu.

Abenshi mu basubije bashyigikiye ibyakozwe na Tshisekedi, aho abagera kuri 67% bishimiye ibyo amaze gukora. Icyakora abenshi bamaganye ukwihuza kwa Tshisekedi na Kabila, ndetse uku kubyamagana kurafata indi ntera aho muri Werurwe byari kuri 53% naho muri Gicurasi byari 58%, ahanini bitewe n’isura mbi ya FCC ya Kabila.

Mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, Moïse Katumbi, niwe ufite isura nziza mu baturage kuruta abandi aho afite abaturage 70%. Martin Fayulu ashyigikiwe kuri 65%.

Muri Gicurasi 2019 ikibazo cyabajijwe cyagiraga kiti “Ni uwuhe muntu ugomba kuyobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi?, abagera kuri 48% basubije ko ari Martin Fayulu, akaba yariyongereyeho 10% ugereranyije na Werurwe.

Steve Kivuata, umuvugizi w’ihuriro Lamuka, ryari rishyigikiye kandidatire ya Martin Fayulu, yavuze ko uyu mugabo adakwiye kuba uyobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi ahubwo yatowe nka Perezida wa Repubulika.

Ubufatanye bwa Tshisekedi na Kabila bwanenzwe cyane n'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza