Media Congo yatangaje ko uwo mugabo wihaye ipeti rya Général yari yaravuye muri uwo mutwe asubizwa mu buzima busanzwe.
Amakuru avuga ko nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe, Kasheke yakekwagaho kuba ashaka kongera gushinga umutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro muri Pariki ya Virunga, ndetse ko ashobora kuba “yishwe n’umwe mu bo bakorana.”
Umukozi w’umuryango utegamiye kuri leta ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru waganiriye na Media Congo, Gakuru Bahati Théoneste yagize ati “Bisa n’aho abamwishe bari bazi neza ingendo akora zose. Baramukurikiranye mpaka bamugezeho aho yari ari. Aho ngaho ni ho bamusanze baramurasa, agerageje guhunga baramukurikira.”
Umutwe Kasheke yari ayoboranye na Kitete Bushu wiyise Kabido ndetse n’undi mukomando uzwi nka Safari mbere y’uko asubizwa mu Buzima musanzwe ni uwitwa Mai-Mai Mazembe. Washinzwe mu mpera za 2015, ugamije guhangana n’abarwanyi ba FDLR bari bazengereje abaturage ba teritwari ya Lubero na Walikale.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!