RDC: Perezida Tshisekedi yiyemeje kuvugurura imikorere y’igisirikare cye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakajije umurego mu bikorwa bigamije gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire n’abafatanyabikorwa bo hanze hagamijwe kubaka igisirikare cy’igihugu cye.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yafashe iki cyerekezo nk’uburyo bwo kuvugurura imikorere y’igisirikare cyubatswe na Joseph Kabila yasimbuye.

Nyuma y’ibiganiro by’iminota 30 byo ku wa 20 Gicurasi 2019 byabereye i Kinshasa, Félix Tshisekedi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian batangaje gahunda yo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

U Bufaransa buzagira uruhare mu ishingwa ry’ishuri rya gisirikare rihuriweho rizahabwa inshingano zo kwigisha no gutegura abofisiye bakuru mu gisirikare cya RDC.

Icyumweru cyabanje, Tshisekedi yatangaje ko igihugu cyongeye kwinjira mu mikoranire n’igisirikare cy’u Bubiligi nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’Intumwa idasanzwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Renier Nijskens ndetse n’Umugaba Mukuru wungirije mu Ngabo z’u Bubiligi, Général-Major Philippe Boucké.

Tshisekedi yari yabisabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders, ubwo bahuriraga muri Leta ya Washington, ku wa 3 Mata 2019.

Mu kongera amasezerano y’imikoranire, Tshisekedi ashaka kubaka igisirikare kizima cya RDC. Uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 55 yizeye gukosora ibitaragenze neza ku butegetsi bwa Joseph Kabila.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo w'imyaka 55 yagaragaje inyota yo kwigarurira igisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza