RDC: Urunturuntu mu itangwa ry’imperekeza ku bari bagize Guverinoma ya Joseph Kabila

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2019 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Sivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku manyanga avugwa mu itangwa ry’imperekeza ku bari bagize Guverinoma ya Joseph Kabila, aho hari abayihabwa kandi barinjiye muri Guverinoma nshya n’abari barasezeye.

Amakuru avuga ko abari bagize Guverinoma icyuye igihe muri RDC bose uko bari 59 bahawe imperekeza y’amezi atandatu, barimo abaminisitiri 19 bakiri muri Guverinoma. Bivugwa ko harimo n’abari barasezeye ku mirimo mbere bizeye kwinjira mu Sena y’iki gihugu.

Amakuru avuga ko buri umwe yahawe imperekeza ingana n’amadolari ibihumbi 15$ ku kwezi, bisobanuye ko buri Minisitiri yahawe ibihumbi 90$, icyiciro cya mbere bagihabwa mu Ukuboza 2018 ubwo icyo gihugu cyari mu matora ya Perezida yasize ku ntebe y’icyubahiro, Tshisekedi naho icyiciro cya kabiri hamwe n’imodoka bagihabwa ku wa 1-12 Kanama uyu mwaka.

Iki kibazo cyatangiye kugaragazwa nyuma y’ibaruwa Ihuriro riharanira Ubutabera kuri bose muri RDC ryoherereje Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, risaba gukora iperereza ryimbitse ku ngengo y’imari igenerwa Ubunyamabanga bukuru bwa Guverinoma.

Sosiyete Sivile zashimangiye ko Ubunyamabanga bukuru bwa Guverinoma ya RDC bukomeje guhemba bamwe mu bari abayobozi muri Guverinoma icyuye igihe ndetse bamwe bahawe imodoka nshya. Zisaba ko hakorwa iperereza ryimbitse haboneka ibimenyetso simusiga, ababigizemo uruhare bose bakabihanirwa.

Bitakwira Justin wari Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’Icyaro unavuga mu izina ry’abagize guverinoma icyuye igihe icyo kibazo kireba, yasobanuye ko ibivugwa n’iryo huriro atari ibihimbano ariko agahakana ko nta weguye cyangwa uwashyizwe muri Guverinoma nshya ugihabwa iyo mperekeza nk’uko bigaragazwa na raporo zahawe Perezidansi.

Gusa inzego bireba muri Perezidansi y’iki gihugu zanze kugira ibyo zikibwiraho Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yanditse ko Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma, Jean Ekumbaki, yavuze ko atari umuvugizi wayo ku buryo yagira icyo abivugaho.

Ibi bibaye nyuma y’itegeko riheruka gusinywa na Bruno Tshibala wari Minisitiri w’Intebe wa RDC ryemereraga Minisitiri w’Intebe n’abaminisitiri bagize Guverinoma ye inyungu zidasanzwe nyuma yo gusoza manda zirimo imperekeza ya 30% by’imishahara yabo n’amadolari 5000$ y’icumbi kuri Minisitiri w’Intebe.

Iri tegeko ryemereraga buri Minisitiri w’Intebe wacyuye igihe imodoka nshya kandi igahindurwa buri myaka itanu, urupapuro rw’inzira rwa buri mwaka kandi mu myanya y’icyubahiro n’ibindi.

Uretse 30% by’umushahara, abaminisitiri basanzwe ryanabageneraga icumbi ry’amadolari 1000$ n’urupapuro rw’inzira ruhabwa abakozi ba Leta.

Bruno Tshibala wari Minisitiri w'Intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza