Aya mashami y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko ari ubwa mbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igize umubare munini w’abaturage bafite ikibazo cy’ibyo kurya ndetse anaboneraho gusaba amahanga kongera inkunga z’ibiribwa bagenera iki gihugu.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko iki kibazo cy’inzara n’ibyo kurya bidahagihe kiganje mu Ntara ya Kasai, ahanini giterwa n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu cyane cyane mu ntara ziri mu Burasirazuba.
WFP na FAO byatangaje ko ikibazo cy’inzara cyari gisanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa kikaza gutizwa umurindi n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!